Rugby: Thousand Hills na Muhanga Thunders yegukanye ibikombe

Thausand Hills yegukanye irushanwa rya Big Ant Studios Rugby Sevens Series, nyuma yo gutsinda Kigali Sharks amanota 28 Kuri 7, mu bagore Muhanga Thunders inganya na Resilience amanota 5-5 ariko bateye igiceri Muhanga Thunders itwara igikombe.

Thousand Hills yishimira igikombe yegukanye
Thousand Hills yishimira igikombe yegukanye

Byabaye ku wa Gatandatu tariki 13 Ugushyingo mu 2021, ubwo kuri sitade Amahoro i Remera haberaga imikino ya Rugby mu bagabo n’abagore, aho bahataniraga irushanwa ry’umunsi umwe rya Big Ant Studios Rugby Sevens Series.

Amakipe 14 ni yo yitabiriye iryo rushanwa mu byiciro byombi aho mu cyiciro cy’abagabo hitabiriye amakipe 8, agabanyije mu matsinda 2 na ho mu cyiciro cy’abagore hitabira amakipe 6.

Itsinda rya mbere mu bagabo: Kigali Sharks, Resilience Pumas, Burera Tigers. Itsinda rya kabiri mu bagabo ryarimo; Thousand Hills, Muhanga Thunders, UR Grizzlies, Rubavu Eagles.

Itsinda rya mbere mu bagore ryarimo Kigali Sharks, Muhanga Thunders, Musanze Gorillas, na ho Itsinda rya kabiri mu bagore ryarimo Resilience, Ruhango na Rwamagana Campus.

Imikino y’amajonjora, haba mu bagabo n’abagore yakinwe mu buryo buri kipe ihura na ngenzi yayo basangiye itsinda, mu bagabo hazamuka 2 no mu bagore.

Kigali Sharks 10-05 Resilience, Pumas 10-0 Burera Tigers, Kigali Sharks 05-05 Muhanga, Thousand Hills 31-0 Muhanga Thunders, UR Grizzilies 0-07 Rubavu Eagles, Resilience 07-05 Ruhango, Sharks 24-0 Pumas, Resilience 26-0 Burera Tigers, Kigali Sharks 0-0 Musanze Gorillas, Musanze GRC 0-5 Muhanga GRC, Thousand Hills 19-0 Rubavu Eagles, Muhanga Thunders 7-7 UR Grizellies, Ruhango WRC 15-0 Rwamagana Campus, Musanze Gorillas 12-0 Rwamagana Campus.

Imikino ya kiwe cya kabiri yahise itangira mu bagabo Kigali Sharks itsinda 21 kuri 7 ya Rubavu Eagles, na ho Thousand hills itsinda amanota 7 ku busa bwa Resilience RC.

Mu bagore Kigali Sharks WRC yatsinzwe amanota 5 kuri 15 ya Ruhango WRC, naho Muhanga Thunders itsinda amanota 5 ku busa bwa Resilience WRC.

Umukino wa nyuma mu bagore wahuje Muhanga Thunders na Resilience WRC urangira amakipe yombi anganya ibitego 5 kuri 5 hitabazwa tombola yasize ikipe ya Muhanga Thunders yegukanye igikombe. Umukino wa nyuma mu bagabo warangiye Thousand Hills itsinze ibitego 28 kuri 7 bya Kigali Sharks.

Mu bindi bihembo byatanzwe, Umukinnyi wahize abandi mu bagabo yabaye Isimbi Carlos ukinira Thousand Hills, Umukinnyi wahize abandi mu bagore yabaye Ndayishimiye Odette ukinira Resilience. Ikipe yabaniye neza izindi yabaye Rwamagana Campus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka