Rubavu: Umunya-Canada yegukanye irushanwa rya Triathlon

Tom Gossland, umunya-Canada uba mu Rwanda yegukanye irushanwa rya Triathlon ryabereye mu mujyi wa Rubavu.

Tom Gossland wa mbere mu bagabo yishimiye gutsinda ku nshuro ya mbere yarakinnye irushanwa
Tom Gossland wa mbere mu bagabo yishimiye gutsinda ku nshuro ya mbere yarakinnye irushanwa

Iryo ryshanwa rikomatanya imikino itatu koga, kwiruka n’amaguru no gutwara igare ryabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2017.

Iryo rushanwa rya Triathlon Zone 4 Championship 2017, ryari mu cyiciro cyo kugerageza urwego rw’u Rwanda mu kuba rwakwakira amarushanwa mpuzamahanga.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 23, bagizwe n’abahungu 20 n’abakobwa batatu gusa.

Abarushanwaga batangiranye n’igice cyo koga metero 750 mu Kivu, igice cyatsinzwe na Timamu Hategekimana mu bagabo na Uwineza Hanani mu bakobwa.

Bakurikijeho gutwara igare ku ntera y’ibilometero 20 bazenguruka ibice bitandukanye by’umujyi wa Rubavu. Ako gace katsinzwe n’umunya-Canada Tom Gossland akurikirwa na Bebeto w’i Rubavu.

Mu mvura nyinshi, abarushanwa basoje gutwara igare hakurikiraho igice cyo kwiruka aho bakoze ibirometero bitanu basiganwa ku maguru. Gusiganwa ku maguru mu bagabo Gossland naho yongeye kwitwara neza.

Irushanwa ryose ryarangiye umunya-Canada ariwe uryegukanye kuko yakoresheje iminota 59 n’amasegonda 22.

Uwa kabiri muri byose yabaye Hategekimana Timamu wari wabaye uwa mbere mu koga, muri byose yakoresheje isaha imwe, iminota itanu n’amasegonda 11.

Abatsinze na bamwe mu bayobozi bafashe ifoto y'urwibutso
Abatsinze na bamwe mu bayobozi bafashe ifoto y’urwibutso

Mu bakobwa ho nta cyahindutse kuko Uwineza Hanani niwe wegukanye umwanya wa mbere akoresheje isaha imwe iminota 20 n’amasegonda 23.

Hagiye hahembwa abakinnyi 5 mu kiciro cy’abagabo banahemba abakinnyi 3 bose mu bakobwa kuko aribo bonyine bitabiriye.

Uwa mbere yahembwe ibihumbi 400RWf, uwa kabiri yahembwe 300RWf, uwa gatatu ahembwa 200RWf, uwa kane ahembwa 100RWf, naho uwa gatanu ahembwa ibihumbi 50RWf.

Muri ryo rushanwa Tom Gossland yavuze ko adakina afite intego yo kurushanwa ahubwo akina abifata nko kwinezeza.

Yakomeje avuga ko yari asanzwe akina uyu mukino mu byiciro byo hasi muri Denmark na Canada.

Irushanwa ritahiwe muri uyu mukino biteganijwe ko rizabera i Karongi mu mpera z’Ugushyingo 2018.

Alexis Mbaraga uyobora ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda yashimiye inzobere z'abanyamahanga zaje kubahugura no kugenzura irushanwa. Aha yashimiraga umunyafurika y'epfo Travis Campbell
Alexis Mbaraga uyobora ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda yashimiye inzobere z’abanyamahanga zaje kubahugura no kugenzura irushanwa. Aha yashimiraga umunyafurika y’epfo Travis Campbell

Umuyobozi w’ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis yavuze ko bazakomeza gutumira n’ibindi bihugu nubwo abari batumiwe batabonetse kubera amikoro.

Yakomeje avuga iri rushanwa ryari nk’isuzuma ry’urwego bagezeho bakira amarushanwa mpuzamahanga.

Akomeza avuga ko inzobere muri uwo mukino muri Africa zirimo Travis Campbell na Rick Fultein bazabereka ibyo bagomba gukosora kugira ngo ubwo bazaba bakiriye irushanwa nyafurika muri 2018 rizagende neza.

Uko bagiye bakurikirana

- Mu bagabo

1. Tom Gossland (Canada)
2. Hategekimana Timamu (Rwanda)
3. Bebeto (Rwanda
4. Marcus Schutz (Ubuholandi)

- Mu bagore

1. Uwineza Hanani
2. Tuyishime Alice
3. Dukuzimana Samillah

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka