Rubavu: Bagiye gususurutswa n’irushanwa ry’imikino irimo uwo koga mu Kivu

Abatuye umujyi wa Rubavu bakunda imikino itandukanye irimo uwo koga nta rungu bazagira kuko hagiye kubera irushanwa ryiswe “Umuganura Challenge Triathlon”.

Muri iryo rushanwa habano no gusiganwa kwiruka
Muri iryo rushanwa habano no gusiganwa kwiruka

Iryo rushanwa rikomatanya imikino itatu ariyo koga, gutwara igare no gusiganwa ku maguru, biteganyijwe ko rizaba ku wa gatandatu tariki ya 12 Kanama 2017.

Ekenge Andre, umuyobozi ushinzwe ibya tekiniki mu ishyirahamwe ry’umukino wa “Triathlon” akaba n’umutoza w’uwo mukino, yabwiye KT Radio mu kiganiro cyayo cy’imikino, KT Sports ko iryo rushanwa rizaba ribaye ku nshuro ya gatandatu.

Rizatangira ku saa saba risozwe saa cyenda z’umugoroba. Rikazatangirira ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu.

Abazaryitabira bazakina umuntu ku giti cye, bazatangirana n’umukino wo koga aho bazoga ku ntera ya metero 750 mu kiyaga cya Kivu.

Nibasoza bazakurikizaho gutwara igare ku ntera y’ibirometeto 20. Ku cyiciro cya gatatu biteganijwe ko ari nacyo bazasorezaho bazakina umukino wo kwiruka n’amaguru, aho baziruka ibirometero bitanu.

Amakipe amaze kwiyandikisha ni ane ariyo Karongi na Rubavu bakunze guhangana mu bihembo na Rwamagana Muhazi na Kigali. Uburyo buzakoreshwa akaba ari ubwo gukina umuntu ku giti cye, aho gukina bakuranwa mu matsinda (Relay).

Ubusanzwe mu mikino ya Olempike iyo mikino bayikina ku ntera ya ya kilometer 1.5 mu mukino wo koga, kilometero 40 mu mukino w’amagare na kilometero 10 biruka n’Amaguru.

Ekenge Andre avuga ko bo batangiriye ku ntera nto kugira ngo abakinnyi babanze kumenyera kandi ngo n’ibindi barabigerageje abakinnyi bitwara neza.
Agira ati “Mu irushanwa riheruka i Karongi ubwo buryo bwa Olempike twarabukoresheje kandi twabonye butanga icyizere.”

Banasiganwa banyonga amagare
Banasiganwa banyonga amagare

Umukino wa Triathlon wageze mu Rwanda mu mwaka wa 2014, uzanwe na Mbaraga Alexis ukuriye ishyirahamwe ryawo.

Mu Rwanda afatanije n’inzobere zawo zirimo Ekenge Andre, wamaze igihe awukina muri Canada.

Bishimira ko basohokeye u Rwanda mu mwaka wa 2014, mu gikombe cya Afurika cy’abakiri bato cyahuzaga ibihugu 12, cyabereye mu Misiri. Icyo gihe batahanye umwanya wa gatatu, begukanye imidari itatu ariyo Bronze na Feza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka