Roger Federer ntazasubira mu kibuga cya Tennis mbere ya 2021

Umusuwisi Roger Federer, akaba ikirangirire mu mukino wa Tennis, yatangaje kuri uyu wa gatatu tariki 10 Kamena, ko yongeye kubagwa mu ivi ry’iburyo. Yavuze ko kongera kugaruka mu kibuga bitari mbere y’umwaka wa 2021.

Roger Federer, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati “Nifuje gufata igihe, kugira ngo nzongere gukina neza 100%. Abafana banjye, amarushanwa, nzabikumbura cyane, kandi ndifuza kuzabona buri wese, muri saison ya 2021”.

Si ubwa mbere abazwe kuri iryo vi, kuko mu kwezi kwa Gashyantare 2020 na bwo yari yabazwe, aho yumvaga ashobora kuzakina mu mikino iteganijwe muri iyi mpeshyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka