RISPN igiye guhemba abakinnyi bitwaye neza muri 2011

Ihuriro ry’abanyamakuru bigenga b’imikino mu Rwanda (Rwanda Independent Sports Press Network [RISPN]), mu mpera za Mutarama 2012, rizahemba abakinnyi, abatoza n’abandi bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere imikino mu Rwanda muri 2011.

Umuyobozi w’iri huriro, Bonnie Mugabe, avuga ko batekereje gutanga ibyo bihembo mu rwego rwo gushishikariza abakinnyi, abatoza n’abandi bateza imbere imikino gukomeza gukorana ingufu no kubagaragariza ko ibyo bakora bishimwa na benshi.

Mugabe yagize ati “Burya nta kintu cyiza nko kubona ko umuntu yakoze neza ukanabimushimira kuko bituma akora neza kurushaho ndetse n’abadahembwe bakagira ishyari ryiza ryo gukora cyane ngo nabo babigereho”.

Mugabe asobanura ko abakinnyi n’abatoza bazahembwa ari abazatoranywa mu mashyirahamwe y’imikino yakoze ibikorwa bigaragara kurusha ayandi muri 2011.Hazahembwa abaturuka mu mupira w’amaguru, Athletics, Basketball, Boxe, Cricket, Amagare, Golf, Handball, Rally, Rugby, Koga, Tennis, Volleyball, Karate, Abakina imikino y’abamugaye, ndetse n’abakina imikino y’abanyeshuri.

Uretse igihembo kizahabwa umukinnyi wigaragaje kurusha abandi mu mashyirahamwe yatoranyijwe, hazahembwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mikino yose ikinwa hano mu Rwanda. Hazahembwa kandi, ikipe y’umwaka, umutoza w’umwaka, umukinnyi ukuri mutoya wigaragaje, umuntu wateje imikino imbere kurusha abandi, ndetse hanahembwe umufana wigaragaje kurusha abandi muri 2011.

Mugabe, umuyobozi w’iri huriro ridaharanira inyungu, avuga ko bari mu biganiro n’amasosiyete ndetse n’ibigo bitandukanye bya hano mu Rwanda bizabatere inkunga, kandi ngo birimo kugenda neza. Abisobanura muri aya magambo: “ hari amasosiyete n’ibindi bigo bikunda gutera inkunga imikino n’ibikorwa nk’ibi turimo kuganira nabo kandi ibiganiro biratanga icyizere, kuko nibadutera inkunga nabo bazaboneraho kwamamaza ibyo bakora imbere y’imbaga nini izaba yaje kwitabira ibyo birori bizaba bibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda”.

Umuhango wo gutanga ibihembo uzabera kuri petit stade i Remera ukazanasusurutswa na bamwe mu bahanzi ba hano mu Rwanda. RISPN irateganya ko iki gikorwa kizajya kuba buri mwaka.

Ihuriro RISPN ryatangijwe n’abanyamakuru 10, ubu rikaba rimaze kugira abanyamuryango 30 baturuka mu bitangazamakuru 15 byo mu Rwanda kandi buri mwaka rigenda ryaguka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka