Reba amafoto y’irushanwa ry’ibigeragezo aho abaryitabira bivuruguta mu byondo

Abitabiriye irushanwa ry’ibigeragezo rya “Waka Warrior Race 2017” banyuze mu bigeragezo bikomeye bisaba ko umuntu aba afite ingufu zimufasha kunyura mu mitego.

Abitabiriye irushanwa rya Waka Warrior Race 2017 banyuze mu bigeragezo bituma bivuruguta mu byondo
Abitabiriye irushanwa rya Waka Warrior Race 2017 banyuze mu bigeragezo bituma bivuruguta mu byondo

Iryo rushanwa ryabereye mu Karere ka Kicukiro ahitwa Masaka Farms ku cyumweru tariki ya 18 Kamena 2017.

Abarushanwaga bagombaga kuba ari umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry’abantu babiri gusa bafashanya kunyura mu bigeragezo.

Abitabiriye iryo rushanwa banyuze mu bigeragezo birimo imitego kuburyo hari aho bageraga bakanyura mu byondo bakabyivurugutamo, bakurira ibintu bimeze nk’urukuta, bakanyura munsi ya senyenge, bagasimbuka amapine yashaje y’imodoka n’ibindi.

Iryo rushanwa rimeze nk’imyitozo ya gisirikare abaryitabira basabwa kwihangana no gukoresha ubwenge kugira ngo baritsinde.

Nyuma y’amasaha ane barushanwa, ikipe y’umukinnyi Emery Bayisenge ukinira Amavubi n’ikipe yitwa KAC Kénitra yo muri Maroc afatanyije n’uwitwa Waswa Hassan ukinira ikipe ya Pépinière FC nibo batsinze iryo rushanwa.

Muri rusange ibihembo byahawe abatsinze birimo amatike y’indege, ibikoresho bya siporo n’ibindi.

Ni ubwa kabiri iryo rushanwa ribereye mu Rwanda. Ryaherukaga kuba mu mwaka wa 2016.

Reba amafoto atandukanye y’iryo rushanwa

Irushanwa rya Waka Warrior Race ryitabirwa n'abantu batandukanye bakanyura mu mitego myinshi
Irushanwa rya Waka Warrior Race ryitabirwa n’abantu batandukanye bakanyura mu mitego myinshi

Amafoto: Muzogeye Plaisir

Andi mafoto menshi kanda hano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

aba bajinga ko batambwiye kweli ngo niyibutse ibikwazo bya struggle ubwo naringeze kukiraro cya rwabusoro ngakimirana shaka gutangira umwanzi imbere ngo mutikure mutamaze mubuze gahunga mubage muganurire ibiziga, ureke izo nziga guhuma ,ubutaha bazandye akara, ninzaba ntatwaye!!!? ahwiii birakomeye mwo gacwa mwe, amagambo arangiriye aha.

gisa yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Hahhhhhh!uyu mukino uraryoshye.

Muzawuzane ukwire hose.kuko usobanuye byinshi.ni umukorongiro rwose

Mutsinzi yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

None kuryitabira bisababa iki??

bikorimana saidi yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Sha ibibintu nibyiza nanjye ndabikunze cyne ahubwo iyo nimyitozo yambere KBS bazabiigarure

maxime yanditse ku itariki ya: 19-06-2017  →  Musubize

mbega byiza bakomerezaho nimyitozo muyindi

betty yanditse ku itariki ya: 19-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka