Raoul Metcalfe na Barber Kramer begukanye isiganwa "IRONMAN 70.3" (Amafoto)
Isiganwa Ironman 70.3 ryakinwaga ku nshuro ya gatatu mu Rwanda, ryegukanywe n’Umwongereza Raoul Metcalfe ndetse n’Umuholandikazi Barber Kramer
Kuri iki Cyumweru mu karere ka Rubavu habereye isiganwa mpuzamahanga "Ironman 70.3", isiganwa ryakinwaga ku nshuro ya gatatu mu Rwanda.
Ni isiganwa rikomatanya imikino itatu irimo koga mu mazi, gusiganwa ku maguru ndetse no gusiganwa ku magare.
Isiganwa ryatangiye ku i Saa mbili za mu gitondo zuzuye aho abasiganwa babanje gusiganwa mu mazi ku ntera ya kilometero 1.9.
Ni isiganwa ryitabiriwe n’abakinnyi barenga 200 bava mu bihugu 28 birimo n’u Rwanda, hakabamo ibyo ku mugabane w’i Burayi, Amerika n’ahandi ku isi.
Mu bagore, Umuholandikazi Barber Kramer ni we wegukanye iri siganwa "Ironman 70.3", mu byiciro byose (koga, kunyonga igare no gusiganwa ku maguru, bikaba ari n’inshuro ya gatatu aritwaye yikurikiranya kuva ryatangira kubera mu Rwanda.
Mu bagabo, Umwongereza Raoul Metcalfe ni we wanikiye abandi aho yaryegukanye akoresheje 4h35’07’’.
Abanyarwanda begukanye umwanya wa mbere mu bakina nk’ikipe.
Usibye abakinnyi bakinaga buri umwe ku giti aho yakinaga imikino itatu wenyine, habayemo no gukina nk’ikipe aho abakinnyi batatu bakinanaga ariko buri wese agakina umukino umwe muri itatu agasimbura mugenzi we.
Ikipe y’abanyarwanda yari igizwe na Twibanire Damascène wakinnye koga, Ngendahayo Jérémie wakinnye gusiganwa ku igare na Mutabazi Emmanuel wasiganwe ku maguru ni yo yasoje ari iya mbere, bakaba bakoresheje amasaha ane, iminota irindwi n’amasegonda 25.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|