Perezida Kagame yijejwe ubufatanye mu guteza imbere umukino wa Cricket mu Rwanda

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagiriye muri Barbados, yijejwe ubufatanye n’abanyabigwi bamamaye mu mukino wa Cricket, bamwizeza ubufatanye mu guteza imbere uyu mukino mu Rwanda binyuze mu gutoza.

Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe baganira n'abanyabigwi mu mukino wa Cricket
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe baganira n’abanyabigwi mu mukino wa Cricket

Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Madamu Mia Amor Mottley bahuye n’abanyabigwi batandukanye mu mukino wa Cricket muri iki gihugu barimo Sir Garfield St Aubrun Sobers “Sir Gary Sobers”, Sir Wesley Winfield Hall, Sir Cuthbert Gordon Greenidge, Joel Garner na Ian David Russell Bradshaw ukuriye ihuriro ry’aba banyabigwi ndetse na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket muri Barbados, Conde Riley.

Aba banyabigwi, Sir Gary Sobers na Sir Wesley Winfield Hall bashyikirije Perezida Kagame impano.

Amateka agaragaza ko umukino wa Cricket watangiye gukinwa muri Barbados mu myaka ya 1806.

Sir Gary Sobers ashyikiriza impano ya 'cricket bat' yifashishwa bakubita udupira muri cricket
Sir Gary Sobers ashyikiriza impano ya ’cricket bat’ yifashishwa bakubita udupira muri cricket

Ubusanzwe Barbados ntabwo isanzwe isohoka nk’igihugu kimwe kuko ari ibirwa byishyira hamwe bibarizwa mu cyitwa (West Indies) maze bagasohoka nk’igihugu kimwe aho Barbados imaze kwegukana igikombe cy’isi inshuro zigera kuri 5.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umukino wa Cricket watangiye gukinwa mu 1999 nyuma mu mwaka wa 2000 hashyirwaho ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda “RCA”, muri 2003 ryemerwa mu ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Cricket “ICC”.

Muri icyo gihe cyose uyu mukino umaze ugeze mu Rwanda, usanga hari byinshi byagezweho cyane nk’ibikorwa remezo binafasha abakina uyu mukino kubona aho bakinira ndetse ubu mu Rwanda hakaba hari na Sitade mpuzamahanga ya Gahanga iri mu zinza muri Afurika, n’ibindi bitandukanye.

Sir Wesley Winfield Hall ashyikiriza Perezida Kagame agapira bakinisha Cricket
Sir Wesley Winfield Hall ashyikiriza Perezida Kagame agapira bakinisha Cricket

Muri 2018 u Rwanda rwahawe ibihembo bibiri birimo “Spirit of Cricket Award”, igihembo gihabwa umuntu wakoresheje umukino wa Cricket mu kwegera abaturage bakabafasha binyuze muri uyu mukino ndetse na “Best Women’s Cricket Initiative, igihembo gihabwa abakoze igikorwa gishimishije mu cyiciro cy’abagore.

Muri 2019, u Rwanda rwahawe igihembo cy’imiyoborere myiza mu rwego rwa Afurika “Good Governance Award” ndetse n’igihembo kubera gahunda yo gufasha abagore kwitabira Cricket “100% Cricket Female Participation Programme Of the Year Award”.

Sir Garfield St Aubrun Sobers “Sir Gary Sobers” ubu afite imyaka 85 y’amavuko. Akiri muto yagaragazaga impano muri Cricket, umupira w’amaguru ndetse na Basketball. Gusa ku myaka 13 nyuma yo kwitwara neza mu mikino ihuza amashuri, yaguzwe n’ikipe ye yakinaga shampiyona ya Barbados “Kent St Philip Club”.

Sir Gary Sobers kandi yari azwiho ubuhanga icyarimwe mu gutera agapira “Bowling”, gukubita agapira ushaka amanota “Batting” ndetse no mu kibuga hagati mu kugarura imipira no kuyisama “Field”.

Ku myaka 17 mu 1954 ni bwo yatangiye gukina imikino mpuzamahanga ahagarika mu 1974. Yakiniye ikipe y’igihugu ya Barbados (1952-1974), ikipe ya South Australia (1961-1964), Nottinghamshire yo mu Bwongereza (1968–1974) n’ikipe ya West Indies (1954–1974).

Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe wa Barbados, Madamu Mia Amor Mottley
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Madamu Mia Amor Mottley

Muri rusage, Sir Gary Sobers yakinnye imikino 572 aho yatsinze amanota 39,067. Yateye udupira “Bowling” 96,838 akuramo abakinnyi “Wickets” 1388.

Sir Wesley Winfield Hall ubu afite imyaka 84 y’amavuko. Yatangiye gukina imikino mpuzamahanga muri Cricket mu 1955. Yahagaritse gukina mu 1970. Yakoze imirimo inyuranye mu buyobozi bw’igihugu aho yabaye Senateri, aba na Minisitiri w’Ubukerarugendo.

Sir Wesley Hall yakiniye amakipe atandukanye arimo Barbados (1955-1971), Queensland muri Australia (1961-1963), Trinidad (1966-1970) na West Indies (1958-1969).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka