Perezida Kagame yifatanyije n’Abanya Kigali muri Car Free Day

Kuri iki cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2017, Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo ngarukakwezi yitiriwe “Car Free Day”.

Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame muri Car Free Day
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame muri Car Free Day

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, yatangaje ko kuba Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye iyi Siporo, ari ibyo agaciro kanini, anabashimira kuba bigomwe inshingano nyinshi baba bafite bakagaragara mu gikorwa nk’iki, kigamije gufasha Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza.

Yagize ati “Ni ikintu twishimiye cyane kuko dusanzwe tubizi ko akunda siporo kandi ayishyigikiye. Ku bandi bataraza na bo, bakwiye gukora uko bashoboye muri gahunda nyinshi bagira bagashyiramo n’umwanya wo gukora siporo, kuko ituma tugira ubuzima bwiza tukarushaho gukora n’indi mirimo.”

Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame mu Muhanda ugana Kuri RRA
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame mu Muhanda ugana Kuri RRA

Minisitiri Uwacu yanavuze ko Perezida Kagame yasabye ko gahunda ya Car Free Day yongerwamo imbaraga ndetse ikanongererwa amasaha, kugira ngo irusheho gutanga umusaruro.

Ati “Perezida Kagame yashimye uburyo iyi siporo ikorwamo, ashima uburyo abatuye umujyi wa Kigali bayitabira, anashima uburyo abayitabira bapimwa bakamenyeshwa uko ubuzima bwabo buhagaze. “

Mugabo Christian Umwe mu bari bitabiriye Siporo muri Car Free Day yo kuri iki Cyumweru, yakanguriye abaturage kurushaho kwitabira ibikorwa bya Siporo buri munsi badategereje Car Free day.

Ati”Umubiri w’umuntu ukeneye Siporo ya buri munsi kugira ngo abashe kumererwa neza anakore indi mirimo afite imbaraga. Car Free Day iba rimwe mu kwezi rero ntihagije”.

Yashimye ubwitabire bw'Abatuye umujyi wa Kigali
Yashimye ubwitabire bw’Abatuye umujyi wa Kigali

Gahunda ya Car Free Day yatangijwe mu Mujyi Kigali muri Gicurasi 2016 hemezwa ko izajya iba buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi.

Ikorwa abantu bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bagana ku kibuga cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro RRA, bamwe biruka n’amaguru, abandi bagenda n’amagare.

Iyo bahageze bakora imyitozo ngororangingo itandukanye, bakanapimwa indwara zitandura bakamenya uko bahagaze.

Muri iyi Siporo hakorwamo imyitozo nororamubiri itandukanye
Muri iyi Siporo hakorwamo imyitozo nororamubiri itandukanye
Byari ibyishimo ku Banya Kigali bakoranye Car Free Day na Perezida wa Repubulika
Byari ibyishimo ku Banya Kigali bakoranye Car Free Day na Perezida wa Repubulika
Yasabye ko amasaha ya Siporo yakwiyongera kugira ngo irusheho gutanga umusaruro
Yasabye ko amasaha ya Siporo yakwiyongera kugira ngo irusheho gutanga umusaruro
Yanashimye uburyo nyuma ya Siporo abayitabiriye bapimwa indwara zitandura bakamenye uburyo bahagaze
Yanashimye uburyo nyuma ya Siporo abayitabiriye bapimwa indwara zitandura bakamenye uburyo bahagaze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Wow!!!!!! President wacu aduha ingero nziza dukwiye kumwigiraho

Asaph basheija yanditse ku itariki ya: 3-12-2017  →  Musubize

Mana weee!nzinezako uyu ariwe muyobozi igihugu cyacu cyari gikeneye pe!harya ngo muri amerca haba umutekano?wahe?buriya trump yatinyuka kujya mumuhanda nabantu bangana kuriya?habwa icyubahiro mana waduhaye umubyeyi wo ita kubana wamuragije!HE Paul Kagame turakwemera

fils yanditse ku itariki ya: 3-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka