Perezida Kagame yakoreye siporo rusange mu gace ka Biryogo
Perezida Paul Kagame, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 1 Gicurasi 2022, yitabiriye siporo rusange izwi nka Car Free Day, aho yagaragaye mu gace ka Biryogo.
Amafoto n’amashusho yashyizwe ku rubuga rw’ibiro by’umukuru w’igihugu, Perezida Kagame yitabiriye iyo siporo ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa na Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, bagenda n’amaguru aho banyuze mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo na Biryogo iherutse kurimbishwa.
Perezida Kagame, aho yanyuze hose yakirwaga n’abaturage benshi bamwerekaga ko bamwishimiye. Iyi siporo rusange kandi yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.
Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda gukora siporo hagamijwe gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa ku buntu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|