Nyanza: Abana biganjemo ab’abasigajwe inyuma n’amateka bubakiwe imyicundo

Abana bo mu Mudugudu wa Nyamagana A na Nyamagana B, ho mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, bubakiwe imyicundo.

Umwicundo w'abakiri batoya umuntu yagereranya n'aho mu cyaro bamanukira ku mitumba
Umwicundo w’abakiri batoya umuntu yagereranya n’aho mu cyaro bamanukira ku mitumba

Muri iyo myicundo harimo igizwe n’umugozi bicaraho bakajya bizengurutsa mu kirere, hakabamo iyo umuntu yagereranya n’umunzani aho umwe ajya ku ruhande rumwe yazamuka undi akamanuka, hakaba n’iyo umuntu yagereranya n’iminzani ifatanye bashobora kwicundaho bicaye cyangwa bagenda.

Harimo n’iyubatse ku buryo umwana yicara ahahanamye hanyuma akamanuka yicaye, umuntu yagereranya n’uko abana bo mu cyaro bamanukira ku mitumba ahantu hahanamye, ndetse n’ibipine byakozwe ku buryo bimeze nka moto cyangwa Tingatinga nk’uko abana babikinisha babyivugira, bicaraho bakamera nk’ababitwaye. Hari kandi n’ikibuga cy’umupira w’amaguru.

Iyi myicundo ifatanye hari abayicundaho bicaye, hakaba n'abayicundaho bahagaze
Iyi myicundo ifatanye hari abayicundaho bicaye, hakaba n’abayicundaho bahagaze

Godfrey Kalema, umuyobozi w’umuryango DUFATANYE wubatse iyi myicundo, avuga ko ubundi bafite abana 300 b’abakene baturuka ahanini muri iriya midugudu yombi bakira buri wa Gatandatu, bakigishwa gukunda igihugu, uburere, ubukorikori, n’ijambo ry’Imana, hanyuma bakabaha igikoma n’umugati mu rwego rwo kubarinda imirire mibi.

Agira ati “Dutekereza kububakira imyicundo kwari ukugira ngo duhe abana bo muri iki giturage amahirwe yo kubona ibikinisho nk’iby’abandi bana b’abanyamugi. Bwari n’uburyo bwo kugira ngo abana 300 twakira buri wa gatandatu babone aho bidagadurira, na bo bumve ko bameze nk’abandi bana bose b’abasirimu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana, yashimye umuryango DUFATANYE ku bw’ibikinisho wazaniye abana batuye mu gice cy’icyaro, ubwo byatahwaga tariki 12/12/2020.

Ahamanukirwa n'abana bakuru
Ahamanukirwa n’abana bakuru

Yagize ati “Bahoze bansobanurira icyo buri mukino umaze. Hari nk’uwo bambwiye ufasha umwana gutangira kujya yitonda, ntahubuke mu myumvire no mu byo akora. Iyi mikino izafasha abana guhindura imyumvire.”
Ababyeyi b’abana baturiye ahubatswe iyi myicundo na bo bavuga ko n’ubwo n’ubusanzwe iwabo bashobora gukinira ku mbuga, bashima cyane kuba barubakiwe aho bashobora guhurira n’abandi bakidagadura.

Judith Mukasharangabo ati “Ku mbuga iwacu na ho barahakinira, ariko biba byiza iyo bateranye na bagenzi babo nk’abangaba. Bituma batinyuka kuko baba bari kumwe n’abandi, bakanidagadura.”

Biteganyijwe ko abana bazakomeza kujya baza gukinira kuri iyi myicundo buri wa gatandatu nk’uko bari basanzwe baza bagakinira ku mbuga itariho, ariko na none ngo mu masaha ya nimugoroba, nyuma y’amasomo, na bwo hazajya haba hafunguye ku buryo n’ubundi abana baza kuhakinira, nk’uko bivugwa na Kalema.

Ikibuga cy’umupira cyo ngo kizajya kinifashishwa n’abana biga mu ishuri ryubatse hafi aho.

Iyi ngo ni tingatinga. Uyitwaye ngo namara gukura ni zo azajya atwara
Iyi ngo ni tingatinga. Uyitwaye ngo namara gukura ni zo azajya atwara
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nari ngize ngo bubakiwe inzu ahubwo..

Rwabugili yanditse ku itariki ya: 17-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka