NPC Rwanda yatangaje ko yinjije Milioni zirenga 200 muri 2018

Mu nama y’inteko rusange ya Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda), yatangaje ko mu mwaka ushize binjije akayabo ka Miliyoni zirenga 200

Kuri uyu iki Cyumweru hateranye inama y’inteko rusange ya NPC Rwanda, inama yahuje abanyamuryango bayo bose bari baturutse mu turere 30 twose tugize u Rwanda, inama yari iyobowe na Perezida wa NPC Rwanda Murema Jean Baptiste.

Mu mwaka wa 2018, NPC Rwanda yinjije amafaranga y’u Rwanda 255,666,910 aturutse mu bafatanyabikorwa n’ibindi bikorwa. Hasohotse amafaranga y’u Rwanda angana na 238,521,294.

Safari William, Umuyobozi ushinzwe amarushanwa yari yitabiriye inama, banashimirwa uburyo amarushanwa amaze iminsi aba yagenze neza
Safari William, Umuyobozi ushinzwe amarushanwa yari yitabiriye inama, banashimirwa uburyo amarushanwa amaze iminsi aba yagenze neza

Abanyamuryango ba Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda bateraniye mu nama y’Inteko rusange kuri iki cyumweru, tariki 31 Werurwe 2019 muri Hotel Hilltop, i Kigali.

Inama yatangiye abanyamuryango bagezwaho raporo y’inama iheruka, yari yabaye tariki 25/03/2018 ndetse baza no kwemeza imyanzuro yayo, bakomeza bongera gukangurira abanyamuryango gutanga imisanzu, aho bose biyemeje kuyitanga bitarenze Mata 2019.

Dr. MUTANGANA Dieudonne, Umunyamabanga mukur wa NPC Rwanda agaragaza ibikorwa biteganyijwe mu mwaka ukurikira
Dr. MUTANGANA Dieudonne, Umunyamabanga mukur wa NPC Rwanda agaragaza ibikorwa biteganyijwe mu mwaka ukurikira

Zimwe mu ngingo ziba zitegerejwe mu nteko rusange, haba harimo kumurikirwa ishusho y’umutungo, aho Umubitsi wa NPC Rwanda Emile Vuningabo, yaje kugaragariza abanyamuryango ku mu mwaka wa 2018 binjije amafaranga 255,666,910 Frws.

Hatangajwe ko aya mafaranga yaturutse mu bafatanyabikorwa n’ibindi bikorwa, hasohoka angana na 238,521,294 Frws.

Aganira n’itangazamakuru Perezida wa NPC Rwanda yatangaje ko iyi nama y’inteko rusange yagaragaje ko hari iterambere bagezeho, bakaba binatanga isura y’uko no mu minsi iri imbere hari terambere ku bakinnyi.

Yagize ati "Twakoze byinshi bishingiye ku iterambere rya Siporo, twishimiye ko hari imikino mishya yazamutse kandi ikaba iri kwitabirwa n’abantu benshi ikaba yaragejejwe no mu turere aho ubu ahantu hose batangiye kuyitabira "

Perezida wa NPC Rwanda Murema Jean Baptiste
Perezida wa NPC Rwanda Murema Jean Baptiste

"Inama y’igihugu y’abafite ubumuga yongereye amafaranga ibihumbi 500 yageneraga amakipe yo mu turere y’abafite ubumuga, kwiyongera bizatuma hari n’ibindi byiciro by’imikino bizagaragara mu marushanwa ari imbere, ndetse n’amafaranga yashyirwaga mu ma koperative yikubye kabiri, aho bizafasha abakinnyi gukina ariko bakaniteza imbere"

Nyuma y'inteko rusange hafashwe ifoto y'urwibutso
Nyuma y’inteko rusange hafashwe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka