Nibikomeza gutya ntabwo nzongera kwiyamamaza - Ambasaderi Munyabagisha

Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda Ambasaderi Munyabagisha Valens, avuga ko umwuka mubi uri mu banyamuryango b’urwego ayobora nukomeza uko kuzamuka atazongera kwiyamamariza kuyobora uru rwego muri manda itaha.

Ambasaderi Munyabagisha Valens avuga ko umwuka mubi uri mu bo ayobora utatuma yongera kwiyamamaza
Ambasaderi Munyabagisha Valens avuga ko umwuka mubi uri mu bo ayobora utatuma yongera kwiyamamaza

Ibi yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2020 nyuma y’inama y’inteko rusange isanzwe ya Komite Olempike y’u Rwanda yabereye mu Mujyi wa Kigali.

Umwuka mubi uvugwa watangiye ubwo hatumizwaga inama y’inteko rusange isanzwe, ariko ku murongo w’ibyigwa ntihagaragara amatora kandi manda ya Komite Munyabagisha Valens ayobora iri kugana ku musozo.

Bamwe mu banyamuryango basabwe gutanga ibindi byashirwa ku murongo w’ibyigwa bavuga ko hagomba kongerwamo amatora. Abo ni abari mu basanze ku murongo w’ibyigwa hatarimo amatora ariko bigarukwaho mu magambo kandi kuri gahunda y’umunsi nta byari byanditseho.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’iyi nama, Ambasaderi Munyabagisha yavuze ko umwuka uri muri Komite Olempike y’u Rwanda nukomeza ataziyamamaza.

Yagize ati “Ntabwo mbizi neza, mba nifuza ko iyo ndi ahantu mba nshaka gukorana neza n’abandi. Mu by’ukuri ntakubeshye nibikomeza gutya hagakomeza kugaragara umwuka mubi muri siporo, ntabwo nakongera kwiyamamaza. Ariko nizera ko abantu bashobora guhinduka nakomeza kuko nkunda siporo”.

Ambasaderi Munyabagisha Valens atungurwa no kubona abanyamuryango batemera ibikorwa bya komite nyobozi ariko ku zindi nzego bakabyishimira.

Yagize ati “Mu yindi miryango tubamo baradushyigikiye, haba mu rwego rw’akarere ndetse no ku rwego rwa Afurika baratwemera kandi baradushigikiye, ariko umenya koko nta muhanuzi iwabo”.

Ni iki amategeko avuga kuri manda ya Komite Olempike?

Manda ya Komite Olempike ku Isi hose ni imyaka ine itarenga, bivuze ko Komite ya Munyabagisha Valens igomba kurangira mu kwezi kwa Werurwe 2021.

Ingingo y’amategeko ya komite mpuzamahanga y’imikino Olempike IOC (International Olympic Committee) ivuga ko manda y’abayobozi ari imyaka ine, amatora akaba mu mezi atatu ya mbere nyuma y’imikino Olempike.

Imikino Olempike 2020 yagombaga kubera mu kwezi kwa Nyakanga na Kanama 2020 i Tokyo mu gihugu cy’u Buyapani, ariko ntiyaba kubera icyorezo cya COVID-19. Iyi mikino yimuriwe mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2021 aho yagombaga kubera.

Impamvu amatora aba nyuma y’imikino Olempike ni ukugira ngo komite yatowe izategure abakinnyi inabaherekeze mu yindi mikino Olempike izakurikira, uyu mwaka iyi manda rero yajemo kidobya kubera ko iyi mikino itabaye.

Mu kwezi kwa Werure 2021 hategerejwe inama y’inteko rusange isanzwe izigirwamo ibijyanye n’amatora, abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda akaba ari bo bagomba kwemeza niba komite iyobowe na Ambasaderi Munyabagisha Valens.

Imikino igomba kubakirwa ku bakinnyi kuruta abayobozi

Ingingo yafashe umwanya utari muto ni iya komisiyo ishinzwe abakinnyi muri Komite Olempike y’u Rwanda yashyizweho mu minsi yashize.

Iyi ngingo bamwe mu banyamuryango bavuze ko yakererewe gushyirwaho, abandi bakavuga ko gushirwaho habura umwaka umwe kugira ngo komite nyobozi irangize manda bitari bikwiye ahubwo bari kureka ikazatangirana na manda nshya.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama baganiriye n’itangazamakuru bashyigikiye kugira uru rwego, kuko imikino idashingiye ku bakinnyi nta musaruro.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) Mugwiza Desire, yavuze ko abakinyi ari bo nkingi y’umukino.

Perezida wa FERWABA Mugwiza Desire avuga ko Basketball igomba kubakira ku bakinnyi
Perezida wa FERWABA Mugwiza Desire avuga ko Basketball igomba kubakira ku bakinnyi

Yagize ati “Siporo ishingiye ku bakinnyi, igihe abakinnyi badahari na federasiyo ntizaba ziriho. Muri Basektball turifuza ko umukino wacu ugomba gushingira ku bakinnyi kuko ni bo baduha umusaruro”.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) Murenzi Abdallah, yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo bongere bashingire umukino ku bakinnyi.

Yagize ati “Mu magare turi kureba uburyo twakongera gushingira umukino ku bakinnyi, ni yo mpamvu turi gukora ibishoboka byose ngo twishyure ibirarane by’abakinnyi twasanze bafite.

Ubu tuvugana tumaze kwishyura miliyoni zigera kuri makumyabiri z’ibirarane by’abakinnyi nka federasiyo, turacyaganira na Minisiteri ya Siporo ngo na yo idufashe kwishyura ayo bakoreye mu ikipe y’igihugu”.

Perezida wa FERWACY Murenzi Abdallah avuga ko bari gukora ibishoboka ngo bishyure ibirarane by'abakinnyi
Perezida wa FERWACY Murenzi Abdallah avuga ko bari gukora ibishoboka ngo bishyure ibirarane by’abakinnyi

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko umukinnyi w’igare ari we zingiro ry’umukino, ari yo mpamvu bari gukora ibishoboka byose ngo bongere bagire abakinnyi bishimye kandi batanga umusaruro.

Inama yabaye kuri iki cyumweru yafatiwemo imyanzuro irimo kongera imitegurire y’abakinnyi bakiri bato, ari yo mpamvu hagiye gushyirwaho ikigo gihuza abakinnyi (Centre Olympic) kizafasha abakinnyi kwitoza kuko kigomba kubabumbira hamwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka