Ngendahayo na Mutimukeye begukanye irushanwa ryo Kwibuka muri ‘Duathlon’

Mu mpera z’icyumweru gishize, mu Karere ka Nyaruguru hasojwe irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mukino ukomatanyije unzwi nka Triathlon ryiswe ‘Race to Remember Nyaruguru Duathlon Challenge 2023’, aho Ngendahayo Jérémie na Mutimukeye Saidat bari mu bitwaye neza.

Ngendahayo Jérémie ni we wegukanye irushanwa mu bagabo
Ngendahayo Jérémie ni we wegukanye irushanwa mu bagabo

Ni irushanwa ngarukamwaka, bigaterwa kandi n’aho ryabereye, aho hakinirwa imikino iribarizwamo nk’aho kuri iyi nshuro abakinnyi basiganwaga ku magare ndetse no ku maguru (Duathlon).

Iri rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda (RTF), ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), Komite Olempike y’u Rwanda ndetse n’Akarere ka Nyaruguru.

Abakinnyi 32 mu byiciro bitandukanye ni bo bitabiriye iri siganwa mu byiciro bitandukanye, birimo abagabo, abagore, abakuze ndetse n’abafite ubumuga, aho basiganwe intera ya kilometero 5 ku maguru, nyuma basiganwa kilometero 20 ku igare, basoza basiganwa ku maguru intera ya kilometero 2.5.

Basiganwe no ku magare
Basiganwe no ku magare

Mbere yo gusiganwa ariko abakinnyi n’abayobozi batandukanye, bari bayoboye n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, babanje gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruri inyuma y’ibiro by’Akarere ka Nyaruguru.

Abasiganwe bahagurukiye i Ndago munsi y’ibiro by’ Akarere ka Nyaruguru, bakomereza i Kibeho baragaruka bafata igare berekeza ku Munini bakatira mu mudugudu w’icyitegererezo ‘Munini IDP Model Village’, bagaruka i Ndago bakomereza i Kibeho barakata bagaruka i Ndago, basoza basiganwa intera ya kilometero 2.5 ku maguru.

Muri iri rushanwa kandi hafunguwe ku mugaragaro ikipe y’umukino wa Triathlon y’Akarere ka Nyaruguru ‘Kibeho Holy Land Triathlon Club’.

Ikipe ya Kibeho Holy Land Triahlon Club yahawe ishimwe
Ikipe ya Kibeho Holy Land Triahlon Club yahawe ishimwe

Uko abakinnyi bitwaye

Abagabo (27.5 km)

1. Ngendahayo Jérémie 1h12’20"
2. Habimana Jean Eric 1h18’28
3. Gatete Vital 1h20’25"

Abakobwa (27.5 km)

1. Mutimukeye Saidat 1h47’55"
2. Akimana Valentine 2h11’20"

Mbere yo gusiganwa abakinnyi ndetse n'abayobozi batandukanye babanje gushyira indabo ku Rwibutso
Mbere yo gusiganwa abakinnyi ndetse n’abayobozi batandukanye babanje gushyira indabo ku Rwibutso

Abakinishije amagare asanzwe (27.5 km)

1. Mbarubukeye Elias 1h26’50"
2. Niyombikesha Jean Claude 1h27’38"
3. Nsengiyumva Anicet 1h36’32"

Abakuze (27.5 km)

1. Nyandwi Vianney 1h28’01"
2. Nkurunziza Boniface 1h38’
3. Hakuzimana Jean Paul 1h42’30"

Ufite ubumuga (27.5 km)

Rukundo Augustin 1h29’55"

Meya wa Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel
Meya wa Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka