NCPD yishimiye itorwa rya Nzeyimana kuba Umunyamabanga mukuru wa Komite Nyafurika y’imikino y’abafite ubumuga

Ku Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021 nibwo Umunyarwanda, Céléstin Nzeyimana, yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru wa Komite Nyafurika y’imikino y’abafite ubumuga, mu nama yabereye i Rabat muri Maroc, ibintu byishimiwe n’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD).

Céléstin Nzeyimana
Céléstin Nzeyimana

Muri iyo nama ni na ho habereyemo amatora ya komite nyobozi nshya, ahatowe Deen Samson wo mu gihugu cya Ghana nka perezida akazungirizwa na Khattab Hayat wo mu Misiri hamwe na Hamidi El Aouni wo mu gihugu cya Cap-Vert, nk’umuyobozi wa kabiri wungirije, na Mohammed Al-Rugaibi wo muri Libya watorewe kuba umubitsi muri manda y’imyaka ine iri imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, avuga ko kuba Nzeyimana yatowe ari umusaruro w’imbaraga ziba zarashyizwe mu bikorwa bimwe na bimwe byo gutezimbere imikino y’abafite ubumuga, bikaba byerekana urwego igihugu kigezeho.

Ati “Byumvikane ko kuba tuboneka mu bikombe binyuranye byaba ibya Afurika cyangwa tukanabitegura, yaba imikino y’isi y’abafite ubumuga, muzi ko n’ejobundi abakobwa bacu baherutse i Tokyo mu Buyapani. Biriya byose n’ibiba byerekana urwego igihugu kigezeho bikaba byanatuma n’umukandida wacu yatorwa bitagoranye, kuko duteguye imikino myinshi cyane ya paralempike ku rwego rw’Afurika yaberaga hano i Kigali, n’umusaruro navuga y’uko ari mwiza ushimishije kuba ari twe tugiye kuyobora ruriya rwego n’intambwe nziza”.

Akomeza agira ati “N’ijwi ry’abafite ubumuga bo mu gihugu cyacu, cyane ko uriya Céléstin yanabaye perezida wa NPC anaba secretary General wayo, ni ukuvuga ngo ni ibintu amenyereye ntabwo twashidikanya y’uko kuragiza ziriya nshingano ze azabikora, kandi n’igihugu iyo umuntu yatowe kuriya na cyo kimuba hafi. Ndavuga dufatanyije na minisiteri ishinzwe imikino byanze bikunze twizera ko atazadutenguha kandi ni ishema haba ku gihugu no ku bafite ubumuga”.

Kuba Umunyarwanda yatorewe uwo mwanya, Ndayisaba asanga hari byinshi bizafasha mu rwego rwo gukomeza kuzamura impano z’abantu mu mikino y’abafite ubumuga, nk’uko akomeza abisobanura.

Ati “Ntiyaba ari hariya ngo n’igihugu cyacu cyamuzamuye ariho yaturutse ngo ahibagirwe, niba twari dusanzwe dutegura iyo mikino ataranajyayo ubu yagiyeyo sibwo twazasubira inyuma, hazabaho indi ntambwe ahubwo yo kubikora neza, cyane ko azaba ari hariya, n’ubwo areberera Afurika yose ariko n’umunyarwanda. Ntabwo dushidikanya ko inkunga izaba nini cyane mu gukomeza kuzamura impano z’abantu bafite ubumuga mu mikino mu gihugu cyacu”.

Amatora yabereye muri Maroc
Amatora yabereye muri Maroc

Céléstin Nzeyimana watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru ahigitse mugenzi we Thuso Rasetapa ukomoka mu gihugu cya Botswana ku majwi 30 ku 9, yabaye perezida wa komite Paralempike y’u Rwanda muri manda y’imyaka ine ya 2013 kugera 2017, anaba Umunyamabanga mukuru wa NPC, nyuma atorerwa kuba Umunyamabanga mukuru wa Para Volley Africa muri manda ya 2017 na 2020,

Mbere y’inshyingano zo kuyobora, Nzeyimana yabaye umukinnyi wa Volleyball na Sitting Volleyball mu myaka ya 2004 kugera 2008, ku buryo yatorewe kuyobora ibyo azi neza kandi afitemo ubunararibonye kandi anakunze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka