Muhitira Felicien yegukanye umwanya wa kabiri mu isiganwa 20Km de Paris

Umunyarwanda Muhitira Felicien w’imyaka 23 yegukanye umwanya wa kabiri mw’isiganwa rikomeye ryo mu Bufaransa rizwi nka “20km de Paris”.

Muhitira ahagaze ahagenewe uwabaye uwa kabiri mu irushanwa
Muhitira ahagaze ahagenewe uwabaye uwa kabiri mu irushanwa

Iri rushanwa ryabereye mu mujyi wa Paris kuri iki Cyumweru tariki 14 Ukwakira 2018.

Iri siganwa ryatangiye mu 1979 ritangijwe na Michel Jazy ku bufatanye n’Umujyi wa Paris, rihuza abakinnyi bakomeye ku isi mu mukino wo kwiruka ku maguru.

Uyu mwaka wari umwihariko kuko ryari ryujuje imyaka 40 rishinzwe, aho Felicien yitwaye neza imbere y’abakinnyi bakomeye.

Abarenga ibihumbi 30 nibo bari biyandikishije kwitabira iryo siganwa.

Mu mwaka ushize ryegukanywe na Collins Chebii ukomoka muri Kenya, wakoresheje iminota 58 n’amasegonda 28.

Abarenga ibihumbi 30 bari biyandikishije kuzitabira iri rushanwa
Abarenga ibihumbi 30 bari biyandikishije kuzitabira iri rushanwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umunyarwanda oyeeee.nakomerezaho ,ubutaha turashako azaba uwa1

Rukundo Viateur yanditse ku itariki ya: 15-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka