Muhanga: Bwa mbere mu Rwanda hagiye kubakwa complexe sportif

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda hagiye kubakwa inzu y’ihuriro ry’imikino (complexe sportif); iyo nzu izubakwa mu karere ka Muhanga; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’inama njyanama y’ako karere, Antoine Sebarinda.

Iyo nzu izubakwa n’abashoramari babiri: Gakwaya Christian na Gakwaya Eric. Aba akaba ari abahungu b’uwahoze akora amasiganwa y’amamodoka; Gakwaya Jean Claude bakundaga guhimba Bivove wari uwo mu mujyi wa Butare mu karere ka Huye.

Aba ba Gakwaya bafite abandi bashoramari bo mu Bubiligi no mu Bufaransa bazafatanya muri iki gikorwa.

Complexe sportif ni ahantu hamwe haba hahuriye imikino itandukanye ikaba ikunze kuboneka mu bihugu byateye imbere nko mu Burayi n’Amerika.

Iri huriro ry’imikimo rigiye kubakwa mu Rwanda, rizaba rigizwe n’ahantu hakorerwa isiganwa ry’amamodoka, juminase izaba irimo ibibuga bya basketball na volleyball ndetse hakazaba hari n’ikibuga cya golf.

Muri iri huriro ry’imikino hazaba kandi harimo n’ahaganewe imikino y’abana gusa cyane ko ahantu nk’aha hagenewe abana ari hake mu Rwanda. Aha kandi hazaba na piscine nini izajya ibasha kwakira amarushanwa mpuzamahanga ndetse n’ayo ku rwego rw’igihugu.

Nk’uko Sebarinda akomeza abisobanura, muri iyi complexe sportif hazaba harimo uburiro (restaurant) ndetse na hotel kuko abazajya baza gukiniramo no gukoreramo amarushanwa bashobora kuzajya bahamara igihe kinini.

Aho akarere kateganije guha aba bashoramari ni hafi y’ikiyaga cy’igikorano cy’ahitwa i Misizi mu murenge wa Shyogwe mu mujyi wa Muhanga.

Sebarinda avuga ko babahaye iki kibanza kuko kiri ahantu nyaburanga hegereye iki kiyaga cy’igikorano kandi hakaba hajyanye n’aho abashoramari bifuza ko bashyira ibikorwa byabo.

Ahazubakwa iryo huriro ry’imikino hatuye abaturage bazimurwa mu gihe iki gikorwa kizaba cyatangiye gukorwa.

Nyuma y’uko inama njyanama yemereye aba bashoramari ko baza gukorera muri aka karere, mu mezi atandatu ngo bazaba batangiye kubaka iyi complexe igice cya mbere kuburyo mu myaka itatu yose izaba yarangiye.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Iyo foto se ni complexe sportif(inzu) cyangwa ni stade rugguby? quand même!!!

matabaro yanditse ku itariki ya: 5-10-2012  →  Musubize

Njye uwo mugabo mu mumbaze ,ndi umwe mubo watoje umukino wa volley ball,n’ibitari ibyo by’iterambere azabizana, ni vrai sportif.Turabashimira rero coach wacu mugomeze muturebere yo ndavuga imbere heza. Courage cougare. be blessed hamwe n’umuryango wawe

KABIRA M. CHANTAL yanditse ku itariki ya: 5-10-2012  →  Musubize

bravo sebalinda kandi nawe uri sportif, abao bashoramari oroherezwe na leta ku bikoresho bkiva mu mahanga ahasigaye, natwe tubone complexe sportif mu rwanda, igitecyerezo cyiza....

danny yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Iyi Complexe y’imikino ndumva ishobora kuzakemura bimwe mu bibazo twari dufite by’ibibuga byujuje amatekeko.

Courrage kandi kuri SEBALINDA Antoine ku bwitange ahora agaragariza umuryango mugari wa sport.

Murakoze

AbdulKarim SHUMBUSHO yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka