Mu Rwanda hatangijwe umupira w’amaguru w’abagore bafite ubumuga

Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukuboza 2021, ku kibuga cya Kimisagara- Football for Hope Center, habereye umuhango wo gutangiza Football y’abagore bafite ubumuga

Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda) ifatanyije na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare (ICRC), batangije umupira w’amaguru w’abagore bafite ubumuga.

Byari ibyishimo ku bakinnyi ubwo hatangizwaga uyu mukino
Byari ibyishimo ku bakinnyi ubwo hatangizwaga uyu mukino

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye Minisiteri ya Siporo, ICRC, NPC Rwanda na Komite Olempike Mpuzamahanga. Ni ibirorori byabanjirijwe n’imikino ya gicuti y’abagabo aho Musanze yatsinze Nyarugenge ibitego 2-1.

Imikino yatangirijwe ku kibuga cya Kimisagara
Imikino yatangirijwe ku kibuga cya Kimisagara

Mu gutangiza umukino w’abagore ku mugaragaro, Musanze yatsinze Nyarugenge kuri penaliti 4-0 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 15

Perezida wa NPC Rwanda, Murema Jean Baptiste, yavuze ko bishimishije kuba hatangijwe umupira w’amaguru ku bagore bafite ubumuga kuko harimo icyuho ugereranyije na basaza babo.

Ati “Twari dusanzwe dufite ikibazo cy’imikino y’abagore n’abakobwa mu bantu bafite ubumuga, kuba habaye iki gikorwa cyo kumurika ikipe yabo mu mupira w’amaguru biratwereka ko turi kujya imbere.”

Abajijwe niba na bo bazashyirirwaho Shampiyona nk’uko bimeze mu bagabo, uyu muyobozi yavuze ko bagiye gushishikariza amakipe y’uturere y’abafite ubumuga kugira n’ay’abagore.

Ati “Tugomba gutangira kureba uko amakipe y’uturere ya Amputee Football na yo yagira amakipe y’abagore, icyo ni cyo cya mbere, noneho na bo bagatangira gukina Shampiyona y’Igihugu ku buryo tugera ku rwego rwo gukina imikino mpuzamahanga.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugororangingo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri ICRC, Subhash Sinha, yavuze ko bazakomeza gukorana na NPC Rwanda kugira ngo bashyigikire imikino y’abafite ubumuga binyuze no mu gutegura amahugurwa yo kubongerera ubumenyi guhera mu mwaka utaha.

Ati “Twishimiye gutangiza uyu mukino kuko birerekana ko abagore bafite ubumuga batasigaye inyuma. Dukorana na NPC Rwanda mu mikino itatu kandi tuzakomeza gufatanya kugira ngo tuyiteze imbere.”

Abakinnyi ba Musanze nyuma yo gutsinda Nyarugenge ku mukino wabo wa mbere
Abakinnyi ba Musanze nyuma yo gutsinda Nyarugenge ku mukino wabo wa mbere

Kapiteni wa Musanze, Niyoyita Faina, yavuze ko bishimiye kuba na bo bagiye kujya bakina “Amputee Football” kuko hari abajyaga bibwira ko ntacyo bashoboye.

Ati “Ni ubwa mbere tugiye muri uyu mukino, twajyaga tubona abandi bawukina tukumva ko natwe twagerageza. Twishatsemo ubushobozi twumva ko natwe twawushobora. Twishimira ko natwe twabashije kuwinjiramo kuko hari abumvaga ko ntacyo dushoboye, ariko turashoboye. Tugiye kurushaho kwitoza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka