Mu Mafoto: Reba uko muri Tennis hasubukuwe imyitozo hirindwa #COVID19

Umukino wa Tennis mu Rwanda ni umwe mu mikino yemerewe kongera gukora imyitozo ariko birinda gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus.

Ku wa Kabiri tariki ya 02 Kamena 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro itandukanye, irimo no gusubukura bimwe mu bikorwa byari byarahagaze.

Muri ibyo bikorwa byasubukuwe harimo ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe cyangwa izindi zikorwa abantu bategeranye (non-contact sports), iyo mikino ikaba yari irimo na Tennis, aho Minisiteri ya Siporo yaje gutangaza ko imyitozo muri iyo mikino igomba gutangira tariki 08 Kamena 2020.

Muri iki cyumweru twasuye ibibuga biherereye kuri Stade Amahoro bikinirwaho umukino wa Tennis, aho bamaze gusubukura imyitozo, ariko bigakorwa hakurikizwa amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Coronavirus.

Mbere yo gutangira imyitozo, buri wese ugeze ku kibuga abanza kwiyandika mu ikayi yabugenewe, agakaraba amazi meza n’isabune byateguwe mbere yo kwinjira, ndetse no mu kibuga hagakorwa imyitozo y’abakinnyi babiri aho umwe aba ari mu kibuga cye, mu gihe ubusanzwe na babiri mu kibuga basanzwe bemewe, ariko ubu bikaba hajyamo umwe mu rwego rwo guhana intera nk’uko amabwiriza y’ubuzima abivuga.

Mu mafoto, ni uku imyitozo yari yiganjemo abakiri bato n’abafite ubumuga iri gukorwa muri Tennis

AMAFOTO: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka