Moto zurira ibikuta mu bizaranga Memorial Gakwaya i Huye

Mu mpera z’iki cyumweru mu Karere ka Huye na Gisagara harabera isiganwa ry’imodoka rigamije kwibuka Gakwaya wahoze asiganwa mu modoka.

Isiganwa riratangira kuri uyu wa Gatandatu, aho ku i Saa Saba ari bwo imodoka zizaba zitegura guhaguruka, aho zizahita zifata inzira ya Rango zerekeza mu Karere ka Gisagara, zikazahakorera urugendo rwa Kirometero 39.80, bongere bave i Gisagara berekeza kuri Katederali ya Huye ku ntera ya Kiromtero 10.50.

Mu bice bya Rwasave na Gisagara abafana baba ari amagana
Mu bice bya Rwasave na Gisagara abafana baba ari amagana

Guhera saa cyenda bazongera bakore ingendo ebyiri nk’izo bari bakoze (Rango-Gisagara na Gisagara-Katederali Huye) n’ubundi ku ntera ingana n’iya mbere.

Guhera mu masaha ya Saa kumi, hazahita hakomeza ibirori kuri Stade Huye birimo gususurutswa na Moto zidasanzwe zizaba zaturutse muri Afurika y’Epfo, moto zifite umwihariko wo kurira ibikuta, gusimbuka amabuye manini, kurira Stade n’ibindi bitandukanye.

Bazagira n'isiganwa rya nijoro
Bazagira n’isiganwa rya nijoro

Guhera saa kumi n’ebyiri,hazaba isiganwa rya nijoro, aho imodoka zizava mu i Rango zerekeza kuri Katederali ya Huye ku ntera ya Kirometero 13.50, bakazahazenguruka inshuro ebyiri.

Umwaka ushize hari haje moto zanyeganyeje abatuye Huye
Umwaka ushize hari haje moto zanyeganyeje abatuye Huye

Ku cyumweru isiganwa rizakomereza mu mihanda ya Save

Ku cyumweru tariki ya 29/11/2017, abasiganwa bazerekeza n’ubundi mu karere ka Gisagara ariko bakazatangirira i Save, aho imodoka ya mbere izahaguruka ku i Saa tatu na 28 za mu gitondo, berekeza ahitwa i Shyanda, ni ku ntera ya Kirometero 10.10 bazakora inshuro ebyiri,nyuma bongere gusiganwa bava i Shyanda bajya i Save nabwo inshuro ebyiri kuri Kirometero 9.90.

Urutonde rw’abakinnyi bamaze kwemera ko bazitabira iri siganwa

Rwanda

1.Gakwaya Claude / Mugabo Claude Subaru N10
2. Yoto fabrice / Remera Regis Toyota celica
3. Kanangire christian / Fernand Rutabingwa Subaru gc8
4. Gashi Alain / Faustin Karibu Subaru gc8
5. Semana Genesse/ Hakizimana Jacques peugeot 205

Uganda

1.Fred Wampamba/Edwin Kalule, Subaru N12.
2. Kabega Musa / Sirwomu Rogers, Mitsubishi EVO 9.
3.Fred Busulwa/Kubunka Midled, Subaru N10.
4.Bwette Samuel /Mulindwa Uarban, Mitsubishi Evo 9.
5. Serwanga Jackson/Mwambazi Lawrence, GC8.
6.Anwar Sadat Negomba/Abdallah Zubedah, Toyota Vitz.

Burundi
1.Jean Jean / Yan Dewalque, Toyota celica gt4
2. Christian Remezo / Karorero, Toyota celica
3.Iimitiaz Din/ christophe Bigirimana, Toyota avensis

Mu kiganiro twagiranye na Eric Gakwaya ukuriye ibikorwa byo gutegura iri rushanwa, yadutangarije ko kugeza ubu imyiteguro igenda neza, ndetse n’abazayitabira bazanyurwa na bimwe mu bidasanzwe bizaranga iryo siganwa

"Kugeza ubu imyiteguro iri kugenda neza, imodoka zizitabira zimaze kugera kuri 15, harimo izo mu Rwanda 6, izo muri Uganda 6 , ku ruhande rw’Abanyarwanda naho hazaba harimo nyinshi nshya, harimo n’abari basanzwe bafana ariko ubu bamaze kwinjira muri uyu mukino kubera kuwukunda"

Uyu mwaka hazaza moto zitandukanye n’iz’umwaka ushize (Amafoto)

"Moto zizasusurutsa abafana zamaze kugera mu Rwanda, iz’uyu mwaka zijya kumera nk’iz’umwaka ushize ariko ziratandukanye, kuko nazo zirasimbuka, ariko zikagira umwihariko wo gusimbuka ahantu hagoranye harimo no kurira ibikuta"

Iryo siganwa rizaba ribera i Huye na Gisagara mu mpera z’iki cyumweru, umwaka ushize wa 2016 ryari ryatwawe n’Umurundi Mohamed Roshanali, akurikirwa na Gakwaya Jean Claude.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Munyereke Umutwazi Davide

Fisil yanditse ku itariki ya: 24-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka