Miss Elsa agiye gutangiza irushanwa ryo koga

Mu rwego rwo gushishikariza abakobwa gukora siporo cyane cyane iyo koga, Miss Rwanda, Iradukunda Elsa agiye gutangiza irushanwa ngarukamwaka ryo koga.

Miss Elsa avuga ko koga ari umukino mwiza ufasha umuntu kugira ubuzima bwiza
Miss Elsa avuga ko koga ari umukino mwiza ufasha umuntu kugira ubuzima bwiza

Yabitangaje ubwo yari ari kuri KT Radio, Radio ya Kigali Taday, mu kigarino cyayo cya KT Idols cyabaye ku itariki ya 05 Kanama 2017.

Biteganyijwe ko iryo rushanwa rizatangira ku itariki ya 12 Kanama 2017 ribere kuri “Cercle Sportif”.

Miss Elsa usanzwe akina umukino wo koga avuga ko yateguye iryo rushanwa ryo koga mu rwego rwo gufasha abakobwa bagenzi be gukora siporo.

Agira ati “Murabizi ko ari umukino (wo koga) abakobwa benshi badashyiramo imbaraga, kandi nkumva ko ari umukino nashishikariza abandi kuwukora.

Urafasha, uravura bimwe na bimwe nk’umugongo. Uranaruhura. Iyo umuntu afite stress akoga araruhuka.”

Akomeza avuga ko iryo rushanwa ngarukamwaka rireba abantu bafite imyaka iri hagati y’umunani na 25. Gusa ariko ntiyatangaje ibihembo bizahabwa abazatsinda kuko ngo bakivugana n’abaterankunga.

Miss Elsa yatangiye umukino wo koga afite imyaka icyenda gusa. Avuga ko impamvu awukunda cyane ari uko iyo umuntu yoga ingingo zose zikora.

Akomeza avuga ko kandi amarushanwa yose yagiye yitabira yo koga yagiye yegukana umwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri. Ashobora koga ahangana na metero 100 na 200.

Hari bamwe batekereza ko umukino wo koga ari uw’abakire cyangwa se abandi bantu bahaze bari kwishimisha.

Miss Elsa avuga ko ibyo atari byo. Ati “Ntabwo koga ari umukino abantu bakora ari uko bahaze, ni siporo nk’izindi. Iyo woga umubiri wose urakora.”

Biteganijwe ko iryo rushanwa ryo koga rizahuriramo amatsinda y’abantu basanzwe bakora umukino wo koga nk’abanyamwuga. Kuri iyi nshuro ariko ngo aboga ku giti cyabo ntibemerewe guhatana.

Miss Elsa kuri ubu,ari kwitegura kujya mu irushanwa ry’ubwiza ryo ku rwego rw’isi (Miss World 2017), rizabera mu Bushinwa kuva ku itariki ya 18 Ugushyingo 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka