Minisitiri wa Siporo yasabye abakinnyi gukaza imyitozo n’ubwo imikino Olempike yasubitswe

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yashishikarije abakinnyi bafite itike y’imikino Olempike n’abitegura kuyishaka gukomeza gukora imyitozo n’ubwo iyi mikino yasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa

Tariki ya 24 Werurwe 2020 nibwo Ishyirahamwe ry’Imikino Olempike ku Isi (CIO) ryatangaje ko Imikino Olempike yagombaga kubera i Tokyo mu Buyapani guhera tariki ya 24 Nyakanga 2020 yimuriwe umwaka utaha kuva tariki ya 23 Nyakanga 2021 kugera tariki ya 8 Kanama 2021.

Imikino Paralempike y’abafite ubumuga yagombaga kubera i Tokyo igatangira tariki ya 8 Kanama uyu mwaka, izakinwa guhera tariki ya 24 Kanama kugera tariki ya 5 Nzeri umwaka utaha.

Muri iyi minsi kandi mu Rwanda kimwe n’ahandi henshi ku isi ibikorwa byose bijyanye n’imikino byarahagaze ndetse abenshi basabwa kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza Coronavirus.

Minisitiri Munyangaju yashishikarije abakinnyi kubahiriza amabwiriza ya Leta harimo no kuguma mu rugo, ariko abasaba kudateshuka ku myitozo kugira ngo aho imikino izasubukurirwa bazabe biteguye.

Ati “Uyu ni umwanya mwiza ku bamaze gukatisha itike y’imikino Olempike gukomeza kwitegura no gukaza imyitozo ndetse n’abatarakatisha itike bagakomeza kwitegura amarushanwa yo kuzayihatanira.”

Mu Rwanda abakinnyi babiri ni bo kugeza ubu bari baramaze gukatisha itike yo kuzakina iyi mikino ari bo Muhitira Felicien na Hakizimana John bombi basiganwa muri Marathon. Mu mukino wo gusiganwa ku magare naho bafite itike y’umukinnnyi umwe n’ubwo batari batangaza umukinnyi uzahagararira u Rwanda.

Uretse abamaze kubona itike kandi hari n’abandi bagitegereje nyuma y’uko imikino bari kuzayihataniramo yimuwe. Mu bakinnyi bagitegereje itike harimo abakina umukino wa volleyball yo ku mucanga mu bagabo n’abagore. Mu bagore imikino ihatanira iyi tike yagombaga kubera mu Rwanda ariko na yo yarasubitswe nyuma y’aho Coronavirus igereye mu Rwanda aho 84 bamaze kuyandura kugeza ubu.

Uretse abarebwa n’Imikino Olempike kandi, Minisitiri Munyangaju yibukije n’abakinnyi bakina mu marushanwa atandukanye imbere mu gihugu yasubitswe kudahagarika imyitozo, ati “Mu gihe tugitegereje ko amashampiyona y’igihugu asubukurwa, turabasaba gukomeza kwitoza umuntu ku giti cye ariko munakurikiza amabwiriza y’abatoza banyu muri iki gihe.”

Imikino Olempike ni yo marushanwa ya siporo aruta ayandi ku isi akaba rimwe mu myaka ine. Uretse intambara ya mbre n’iya kabiri y’isi yose, ni ubwa mbere imikino Olempike isubistwe kuva yatangira gukinwa mu 1896.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka