Mbaraga Alexis yatorewe kujya muri Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon muri Afurika.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis yatorewe kujya muri komite nyobozi y’impuzamashyirahamwe y’uyu mukino muri Afurika (ATU) mu matora yabereye i Luxor mu Misiri kuri uyu wa Gatatu.

Mbaraga Alexis (wa kabiri iburyo mu bahagaze), Yagiriwe icyizere n'abari bagize inteko itora ya African Triathlon Union (ATU)
Mbaraga Alexis (wa kabiri iburyo mu bahagaze), Yagiriwe icyizere n’abari bagize inteko itora ya African Triathlon Union (ATU)

Mbaraga Alexis watorewe kujya muri uyu mwanya mu gihe cy’imyaka ine ishobora kongerwa yanashinzwe akarere k’Afurika y’i Burasirazuba by’umwihariko kagizwe n’ibihugu nka Tanzania, u Burundi, u Rwanda, Kenya, Uganda na Soudani y’Epfo.

Nyuma yo kugirirwa icyizere, Mbaraga Alexis arakurikizaho kwitabira inama y’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Triathlon izahuza ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, ikazabera i Cairo muri uku kwezi k’Ugushyingo nayo izaberamo amatora.

Umukino wa Triathlon usanzwe ukomatanya imikino itatu : Koga, gutwara igare no gusiganwa ku maguru , kuva 2013 umaze gushinga imizi mu Rwanda aho u Rwanda ruza ku isonga mu gace k’Afurika y’i Burasirazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka