Madame Jeannete Kagame na Margaret Gakuo Kenyatta bazitabira Kigali International Peace Marathon

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 18 Gicurasi 2017, Madame wa Perezida wa Kenya, Margaret Gakuo Kenyatta yatangaje ko azifatanya na Madame Jeannette Kagame muri Kigali International Peace Marathon.

Madame Jeannette Kagame na Gakuo Kenyatta ubwo baherukana muri Marathon yabereye muri Kenya
Madame Jeannette Kagame na Gakuo Kenyatta ubwo baherukana muri Marathon yabereye muri Kenya

Kigali International Peace Marathon biteganijwe ko izabera i Kigali ku cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2017.

Madame Margaret Kenyatta yabitangaje abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Madame Jeannette Kagame nawe abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter yashimangiye aya makuru avuga ko yiteguye kwakira Madame wa Perezida wa Kenya ari we, Mrs Kenyatta, aho bazifatanya muri iyi Marathon biruka ibirometero birindwi.

Iri siganwa ry’amahoro ryitabirwa n’abasanzwe bakora umukino wo gusiganwa ku maguru bya kinyamwuga hamwe n’abasiganwa byo kwishimisha no gukora siporo.

Muri Werurwe 2016 Margaret Kenyatta na Jeannette Kagame, na bwo bifatanije mu isiganwa ku maguru ryabereye i Nairobi mu Murwa mukuru wa Kenya.

Iryo siganwa bifatanijemo ryitwaga ‘Beyond Zero Campaign’ rikaba ryari rigamije kugabanya impfu z’abana n’abagore aho bakusanije inkunga yo gushyigikira iyi gahunda irenga miliyoni 300 z’amashiringi ya Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka