Kung-Fu Wushu: Black Scorpion Kayonza yegukanye shampiyona y’abato 2024 (Amafoto)
Ikipe ya Black Scorpion Kayonza, yegukanye shampiyona y’Igihugu ya Kung-Fu Wushu 2024 yakinwe tariki 18 Kanama 2024, nyuma yo guhiga andi makipe ikegukana imidali 17 ya zahabu.
Ni shampiyona yakinwe kuva ku bana bafite hagati y’imyaka 4 kugeza kuri 15 yitabirwa n’amakipe 22 yahatanye mu byiciro by’uyu mukino 18 bitandukanye. Mu makipe 22 yahatanye, ikipe ya Black Scorpion Kayonza yo mu Ntara y’Iburasirazuba niyo yahize izindi nyuma yo kwegukana imidali 34 muri rusange.
Muri iyi midali harimo 17 ya zahabu, 11 ya silver ndetse n’imidali itandatu ya bronze. Iyi kipe yakurikiwe na Tsen Sport Organization yegukanye imidali itanu ya zahabu, umwe wa Silva ndetse n’umwe wa bronze, Black Eagle Ngoma iba iya gatatu aho yegukanye imidali ibiri ya silver n’ine ya bronze.
Uwiragiye Marc uyobora Ishyirahamwe rya Kung Fu mu Rwanda yabwiye abitabiriye iri rushanwa ko ryashyizweho mu rwego rwo kuzamura impano nyinshi z’abakiri bato nubwo nyuma yo kuritangiza ryakomwe mu nkokora na Covid 19 gusa ryongera gusubukurwa mu 2022 rikinwa ku nshuro ya kabiri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|