Ku nshuro ya mbere Abanyarwanda begukanye Mountain Gorilla Rally

Ku nshuro ya mbere, Abanyarwanda bakina mu ikipe ya Huye Motorsports yari ihagarariwe n’imodoka ya Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude, ni bo begukanye isiganwa rya Mountain Gorilla Rally.

Mugabo Na Gakwaya begukanye umwanya wa mbere guhera ku munsi wa kabiri w’iri siganwa, basoza umunsi wa gatatu ntawubashije kuwubakuraho, bahita baba Abanyarwanda ba mbere begukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally mu myaka 10 iri siganwa rimaze rikinwa.

Ku mwanya wa kabiri hajeho Remezo Christian na Mungarurire Ngabo Olivier , ku mwanya wa gatatu haza Jean Jean Giesen na Kevin Mujiji na bo babarizwa muri Huye MotorSports.

Gakwaya Jean Claude, umwe mu begukanye iri siganwa, yabwiye Kigali Today ko barushije bagenzi babo imyiteguro myiza ndetse n’ubunararibonye bamaze kugira muri iri siganwa.

Yagize ati “Twafashe akanya twiga neza imihanda tuzanyuramo, tunabasha gutwara neza imodoka yacu mu irushanwa bidufasha kuryegukana nta n’ikibazo duhuye na cyo mu muhanda.”

Gakwaya Christian, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’isiganwa ry’amamodoka mu Rwanda, avuga ko yishimiye uburyo ryagenze, anavuga ko biteye ishema kuba ryegukanywe n’Abanyarwanda.

Ati “Ni ishema kuba mu myaka iri siganwa rimaze rikinwa ari ubwa mbere Abanyarwanda baryegukanye. Ibi biragaragaza ko urwego rwo gusiganwa mu mamodoka ku banyarwanda rumaze kuzamuka, tukaba tugiye gukora ibishoboka rugakomeza gutera imbere.”

Mu modoka 10 zatangiye iri rushanwa , eshanu ni zo zabashije kurisoza. Muri izo eshanu zitabashije gusoza hakaba harimo iya Roshanali Mohamed Abbas na Tissarchontos Petros bari begukanye umwanya wa mbere ku munsi wa mbere w’isiganwa ndetse n’iya Giancarlo Davite na Demeester Jan bari begukanye umwanya wa gatatu ku munsi wa mbere w’irushanwa.

Dore mu Mafoto uko umunsi wa Gatatu w’iri rushanwa wagenze:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka