Isiganwa ry’Imodoka "Nyirangarama Sprint" rigiye kuba ku nshuro ya kabiri

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11/06/2022 mu ntara y’Amajyaruguru harabera Isiganwa ry’Imodoka rizwi nka ‘Nyirangarama Sprint’ , rizitabirwa n’imodoka icyenda z’abanyarwanda.

Ku nshuro ya kabiri hagiye gukinwa Isiganwa ry’Imodoka rizwi nka ‘Nyirangarama Sprint’ , aho biteganyijwe ko kandi iri siganwa ryaherukaga kuba mu mwaka wa 2019 mbere y’uko rikomwa mu nkokora n’Icyorezo cya Covid-19, kuri iyi nshuro rishobora kugaragaramo Cross car na moto.

Iri siganwa Nyirangarama Sprint ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Imodoka mu Rwanda ‘Rwanda Automobile Club’, izitabirwa n’abakinnyi b’ibihangange mu gusiganwa mu modoka mu Rwanda barimo nka Giancarlo Davite, Jean Claude Gakwaya na Mitralos Elfter.

Mu bandi bazaryitabira harimo kandi Yotto Fabrice, Mike Rutuku, Kanangire Christian, Murengenzi Bryan, Mutuga Janvier na Hassan Bukuru.

Giancarlo Davite yegukanye Nyirangarama Sprint Rally iheruka gukinwa muri 2019
Giancarlo Davite yegukanye Nyirangarama Sprint Rally iheruka gukinwa muri 2019

Mu mwaka wa 2019 ubwo ‘Nyirangarama Sprint’ yakinwaga ku nshuro ya mbere yegukanywe na Giancarlo Davite, aho yafatanyaga na Yan Demester bari mu Ikipe ‘Gianca Rally Team’, aho yakoresheje 1h11’48” ku ntera ya kilometero 89,2.

Iri siganwa ryabaye ku wa 9 Werurwe 2019 ryabereye mu mihanda y’Akarere ka Rulindo mu Mirenge irimo Shyorongi na Tare n’Akagari ka Nyirangarama.

Rwiyemezamirimo Sina Gérard, nyiri Entreprise Urwibutso Nyirangarama wateye inkunga iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, yavuze ko hari ingaruka nziza irya mbere ryabaye mu 2019 ryasize kuko umuhanda ryanyuzemo kuri ubu wamaze kwagurwa.

Ati “Umuhanda ubushize bakiniyemo wari umuhanda udashobora kubisikanirwamo n’imodoka ebyiri ariko kubera kubera uburyo twabonye abantu barabyishimiye, byaduteye imbaraga zo kwagura umuhanda mu gihe cya COVID-19.”

Yongeyeho ko gufatanya n’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka na moto mu Rwanda ‘Rwanda Automobile Club’ bigamije gukundisha Abanya-Rulindo uyu mukino no kugaragariza abandi ibyo bagezeho.

Ati “Nkunda siporo, nkunda gushyigikira siporo, ntabwo ari Rallye y’imodoka gusa kuko natwe tugira ikipe y’Imikino Ngororamubiri n’iy’umupira w’amaguru. Dufite ibikorwa bitandukanye dukora birimo ivuriro, amashuri n’ibindi, ni umwanya mwiza wo kugira ngo n’abandi bagera iwacu babone aho tugeze.”

Abanya-Rulindo bagiye kongera kubona abakina "Rallye" mu Rwanda, aho iya Nyirangarama yari yarakomwe mu nkokora na COVID-19
Abanya-Rulindo bagiye kongera kubona abakina "Rallye" mu Rwanda, aho iya Nyirangarama yari yarakomwe mu nkokora na COVID-19

Nyuma y’iri siganwa hateganyijwe iriri mu yakomeye ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Imodoka mu Rwanda rya ‘Memorial Gakwaya’ rizwi nka ‘Huye Rally’, rizakinwa ku wa 13 Kanama 2022.

Nyuma ya ‘Memorial Gakwaya’, ni bwo hazakinwa irya Shampiyona ya Afurika rizwi nka ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’, byitezwe ko izakinwa ku wa 23 Nzeri 2022.

Ni isiganwa ryitabirwa n’ibihugu byinshi birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Zambia n’u Burundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka