Irushanwa rya Golf rizwi nka ‘CIMEGOLF’ rigiye kongera kuba mu Rwanda

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022, abakinnyi n’abakunzi ba Golf muri Kigali bateguriwe irushanwa CIMEGOLF, ryateguwe n’Uruganda Nyarwanda rukora Sima ‘CIMERWA’.

Iri rushanwa rizahuza abakinnyi barenga 250 ku kibuga cya Golf cya Kigali gifite imyobo 18, bahatanira ibihembo bitandukanye.

Abayobozi batandukanye basobanuye ibijyanye n'irushanwa rya CIMEGOLF rigiye kongera kuba
Abayobozi batandukanye basobanuye ibijyanye n’irushanwa rya CIMEGOLF rigiye kongera kuba

Mu myaka itanu itambutse, CIMEGOLF yabaye irushanwa rya Golf rikomeye mu Rwanda ndetse rikundwa n’abakunzi batari bake b’uyu mukino. Iri rushanwa ryahaye amahirwe kandi abakinnyi bashya ndetse n’abawusanzwemo mu kubafasha kongera ubumenyi bwabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Kigali Golf Resorts & Villas, Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi n’Iyamamazabikorwa muri CIMERWA, Mark Mugarura, yavuze ko intego bafite ari uko iri rushanwa ryagera ku rwego Mpuzamahanga.

Yagize ati: “Intego yacu ni ukuzamura irushanwa CIMEGOLF rikajya ku ngengabihe ya Golf mu Karere. U Rwanda rurimo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo muri siporo mu Karere kandi twishimiye ko tugira uruhare muri iki cyerekezo no gushyigikira u Rwanda muri rusange.”

Mark Mugarura yavuze ko irushanwa kuri iyi nshuro rizaba ridasanzwe
Mark Mugarura yavuze ko irushanwa kuri iyi nshuro rizaba ridasanzwe

Uyu mwaka irushanwa rya CIMEGOLF ryakinwe mu byiciro bine, aho bitatu bya mbere byakinwe muri Nzeri, Ukwakira ndetse n’Ugushyingo aho abatsinze bahawe ibihembo nyuma ya buri rushanwa ndetse bibafasha gukusanya amanota abemerera gukina iyi mikino ya nyuma itegerejwe.

Ubu buryo bushya bw’imikinire bwatumye irushanwa rirushaho gukomera ariko rinashimisha abakinnyi ba Golf.

Iri rushanwa kuri iyi nshuro rirenze kuba umukino gusa kuko uzaba n’umwanya mwiza wo guhura kwa bamwe mu bakiriya n’abafatanyabikorwa ba CIMERWA bazaba baje kwihera ijisho.

Abakinnyi ba Golf bazitabira iri rushanwa ku wa Gatandatu bazahatanira umwanya wa mbere kandi abakina uyu mukino muri buri cyiciro cy’abafite ubumuga bazahabwa ibihembo cyo kimwe n’abakiriya ba CIMERWA bitwaye neza mu birori bizaberamo umusangiro ku mugoroba.

Mugarura yakomeje avuga ko icyo bagamije nka CIMERWA, ari ugutuma iri rushanwa ryaguka kandi rikaba ryiza.

Ati: “Twifuzaga kuri iyi nshuro ya gatanu kugira iri rushanwa ryagutse kandi ryiza. Mu birori byo gusangira tuzatanga ibihembo ku bakinnyi ba Golf b’indashyikirwa ndetse n’abakiriya ba CIMERWA bitwaye neza. Guhuza ibyo birori byombi bizatanga amahirwe meza yo guhuza ibice bibiri by’abafatanyabikorwa badufitiye akamaro cyane nk’ubucuruzi.”

Andrew Kulayige asanga uyu mukino ari umwe mu yikurura ba mukerarugendo
Andrew Kulayige asanga uyu mukino ari umwe mu yikurura ba mukerarugendo

Kapiteni wa Kigali Golf Club, Andrew Kulayige, yavuze ko ari akanya keza ko kumenyekanisha ibyiza by’Ikibuga cya Golf mu kubungabunga ibidukikije, ndetse kikaba cyaranabaye ahantu hakurura ba mukerarugendo.

Yagize ati: “Mu myaka yashize twakoresheje igice kimwe gusa cy’iki kibuga. Ariko cyaravuguruwe kugira ngo gikurure ba mukerarugendo. Iri rushanwa ni rimwe mu marushanwa akomeye ya Golf dufite mu gihugu.”

Ati: “Ni umwanya mwiza wo gutumira ba mukerarugendo kuza gukina iri rushanwa no kuryigiramo. Kuri ubu turimo kuvugana n’abafatanyabikorwa batandukanye bashaka kuza ndetse bakagira ibyo bakorera hano. Turashaka ko uyu mukino urenga imipaka yacu ukagera ku mugabane wa Afurika ndetse no ku Isi yose.”

Umuyobozi Mukuru wa Kigali Golf Resorts&Villas, Jack Bryan, yavuze ko gukorana na CIMERWA mu myaka yatambutse byatanze inyungu nyinshi ku mukino haba ku gukundwa no gukurura abantu.

Jack Bryan, Umuyobozi Mukuru wa Kigali Golf Resorts and Villas
Jack Bryan, Umuyobozi Mukuru wa Kigali Golf Resorts and Villas

Ati: “Iri rushanwa ryazamuye urwego rwa Golf mu Rwanda kandi ntiruhagararira aho. Byagize uruhare ku buzima bw’abana badufasha buri munsi mu gutwara ibikoresho. Uyu ni umukino wahinduye ubuzima.”

Ikibuga cya Golf Club kuri ubu gicungwa na Rwanda Ultimate Golf, mu ntangiriro cyari gisanzwe kigizwe n’imyobo icyenda kugeza mu 2019 ubwo cyavugururwaga ikazamurwa ikagirwa imyobo 18, ndetse gitahwa ku mugaragaro muri Kanama 2021.

Uruganda rwa CIMERWA rwashinzwe mu 1984, rufite uburambe bw’imyaka irenga mirongo itatu nk’uruganda rwa mbere mu Rwanda rukora sima. Ruherereye mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi hafi y’umupaka w’Amajyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda.

CIMERWA Plc ni uruganda rucukura amabuye atunganywamo sima, rukayipakira ndetse rukayigurisha ku bakora ibikorwa by’ubwubatsi.

CIMERWA Plc yiyemeje kandi kubaka ubufatanye bukomeye hagati y’abayobozi ndetse n’umuryango Nyarwanda. Muri uwo mujyo, iki kigo cyabashije gushyiraho ingamba nyinshi zigamije kuzamura imibereho y’abaturage. Harimo kubaka ibikorwa remezo birimo amashuri y’incuke n’abanza, ivuriro, isoko, kwigisha umwuga w’ubudozi, no gufasha abaturage kubona amazi meza, n’ibindi byinshi.

Rizah Mugabe ushinzwe gushaka ibikenerwa (Head, Supply Chain) muri CIMERWA, mu kiganiro n'itangazamakuru
Rizah Mugabe ushinzwe gushaka ibikenerwa (Head, Supply Chain) muri CIMERWA, mu kiganiro n’itangazamakuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka