Iradukunda na Nyirarukundo begukanye ‘Duathlon Challenge’

Ku Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022, mu Karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’u Rwanda, hakiniwe Shampiyona ya Triathlon, akaba ari ku nshuro ya 3 ihakiniwe kuva hashyizwe ku hazajya habera imikino itegurwa n’Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda.

Hakizimana Felicien yegukanye umwanya wa kabiri
Hakizimana Felicien yegukanye umwanya wa kabiri

Nyuma yo guhatana mu ntera ingana na Kilometero 10 zakinwe mu buryo butatu (3) aribwo; gusiganwa ku maguru ku ntera ihwanye na Kilometero 2.5, gusiganwa ku igare ku ntera ya Kilometero 5, Iradukunda Eric na Nyirarukundo Rosette bakinira ikipe ya Cercle Sports de Karongi, nibo begukanye iri Rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya gatatu muri uyu mwaka ku marushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe rya Triathlon imbere mu gihugu, naho andi marushanwa abiri (2), yabereye mu Karere ka Huye muri Gashyantare no mu Karere ka Karongi, ahakiniwe Triathlon yuzuye.

Saa yine n’iminota 15 nibwo iri rushanwa ryari ritangiye, aho abakinnyi bari mu byiciro birimo; abagabo, abagore, abakiri bato ndetse n’abafite ubumuga, bahagurutse imbere ya Rond-about (Rompuwe) iri mu mujyi rwagati w’Akarere ka Gicumbi, berekeza kuri Stade y’ako karere, bakomeza iyo nzira igana i Kageyo, bakata bagaruka ahubatse Akarere ka Gicumbi, basoreza aho batangiriye irushanwa.

Nyirarukundo Rosette, uwa gatatu uturutse iburyo, wegukanye irushanwa mu kiciro cy'abagore
Nyirarukundo Rosette, uwa gatatu uturutse iburyo, wegukanye irushanwa mu kiciro cy’abagore

Saa sita n’iminota 19 nibwo umukinnyi wa nyuma yari asoje iri rushanwa, ryegukanywe na Iradukunda Eric wakoresheje isaha imwe, iminota 10 n’amasegonda 36.

Uyu yakurikiwe na Hakizimana Felicien wakoresheje (1h, 10’, 39’’). Uyu Hakizimana wari ufite iri rushanwa mu mwaka ushize, ntabwo yahiriwe kuri iyi nshuro, kuko ubwo hari hasigaye nka metero eshatu ngo agere ku murongo usorezwaho irushanwa, yaje kugira ikibazo mu nda bikamuviramo gutsindwa na Iradukunda bari bakurikiranye.

Muri iki kiciro cy’abagabo, Tuyisenge Samuel na we ukinira Cercle Sportif de Karongi, ni we wegukanye umwanya wa 3 akoresheje (1h, 11’, 48’’).

Ntageruka Alphonse ufite ubumuga yasiganwe intera ya Kilometero
Ntageruka Alphonse ufite ubumuga yasiganwe intera ya Kilometero

Mu kiciro cy’abagore, Nyirarukundo Rosette ni we wegukanye iri rushanwa, nyuma yo gukoresha igihe cy’isaha imwe, iminota 45 n’amasegonda 18.

Yakurikiwe na Ary Wahidah Dhinira ukinira ikipe ya Rubavu, uyu akaba yakoresheje ibihe bihwanye n’isaha imwe, iminota 19 n’amasegonda 47.

Naho mu kiciro cy’abafite Ubumuga (Para-Duathlon), Ntageruka Alphonse ni we wegukanye irushanwa rya Gicumbi Duathlon Challenge, mu gihe Munyaneza Alain ari we wahize abandi mu bakiri bato.

Ubwo hatangwaga kandi ibihembo by’abahize abandi, umukinnyi ukomoka muri Repubulika ya Centrafrique, Lupez Tognama, yahembwe mu rwego rwo gushimirwa kuba ari umukinnyi ukomoka hanze y’u Rwanda waje guhatana muri iyi mikino.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yamaraga kwegukana iri rushanwa, Iradukunda Eric yavuze ko ibanga ryamufashije kwegukana iri rushanwa ari imyitozo ikomeye bakora, ndetse ko n’abayobozi bababa hafi.

Nyirarukundo Rosette we yagize ati “Umutima wanjye wuzuye ibyishimo kuko ari ku nshuro ya mbere negukanye irushanwa nk’iri, ubusanzwe nasiganwaga ku magare gusa, ariko umukino wa Duathlon ni ubwa mbere nawitwaramo neza gutya. Nk’umukinnyi wari ugeze mu Karere ka Gicumbi ku nshuro ya mbere kuhakinira, gusiganwa ku maguru ntabwo byanyoroheye, gusa n’igare ntabwo byari byoroshye kuko mu nzira habamo byinshi bishingiye kubo muba muhanganye, gusa ngiye kurushaho gukaza imyitozo”.

Alexis Mbaraga uyobora ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda, mu kiganiro yahaye Itangazamakuru ubwo ryari rimaze gusozwa, yagize ati “Iri rushanwa ryabereye mu Karere ka Gicumbi ku nshuro ya gatatu ryari ritandukanye n’andi abiri yahabereye, kuko byagaragariye amaso ko abakinnyi bamaze kuhamenyera ndetse n’abaturage b’aka Karere bakaba baramaze gusobanukirwa uburyo uyu mukino ukinwa. Ibi bikaba bigaragarira ku byishimo berekana guhera irushanwa ritangiye kugeza risojwe, rero nshingiye kuri ibi, ni intambwe ikomeye Ishyirahamwe riba riteye mu rwego rw’iterambere rirambye ry’uyu mukino”.

Akomeza agira ati “Gutegura irushanwa nk’iri nyuma yo kwakira ‘IRONMAN 70.3 RUBAVU/RWANDA, byadushimishije kuko abakunzi b’uyu mukino berekanye ko hari icyo bimaze gusiga mu Banyarwanda”.

Uwera Parfaite, umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu
Uwera Parfaite, umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka