Inzozi zitangaje za Habyarimana wiyigishije gukina ‘Skating’, akaba asigaye ari umutoza (Amafoto+Video)

Habyarimana Abdul Karim ni umugabo w’imyaka 35, wakunze umukino wa skating awubonye kuri televiziyo, gusa aho yavukiye mu gihugu cy’u Burundi uwo mukino ntiwari uzwi cyane, bityo ntiyumve uko azawiga.

Habyarimana, umugore we n'abana babo bose bakina skating
Habyarimana, umugore we n’abana babo bose bakina skating

Nyuma yo kubona uko ukinwa mu gihe yari afite imyaka icyenda, yiyemeje kwiyigisha kuwukina ubwe, aza no kubimenya ku buryo amaze imyaka 26 awukina, ubu akaba na we awigisha abandi, akaba yishimira ko inzozi ze zabaye impamo.

Uwo mugabo ufite umuryango ugizwe n’umugore n’abana babiri, ubu bose skating ni wo mukino bakina kandi bakunda kurusha indi.

Aganira na Kigali Today, imusanze aho yari arimo akinira uwo mukino muri ‘Car Free Zone’ mu Mujyi wa Kigali, Habyarimana yavuze ko gutangira byamugoye.

Habyarimana ni we wiyigishije gukina uyu mukino
Habyarimana ni we wiyigishije gukina uyu mukino

Ati “Natangiranye ‘skateboard’, gusa mu gihe cyanjye byari bigoye, cyane ko nta muntu wo kunyigisha nabonaga ndetse nta n’uwo nigeze mbona, televiziyo ni yo yari umwarimu wanjye. Nakoze n’imbaraga nyinshi, ubu nkaba nishimira ko nabigezeho”.

Habyarimana ubu yabaye umwarimu w’uwo mukino, akaba yarashinze ihuriro ry’abo yigisha, ubu ririmo abana 200 ndetse n’abakuru 80. Bahurira kuri Sitade Amahoro cyangwa kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, icyakora ngo hari n’abandi babishaka.

Ati “Nkomeje kwakira ubusabe bw’abandi bifuza kudusanga, uyu mukino ni mwiza cyane ku buzima, cyane cyane ku mugongo n’ibirenge”.

Umuryango wose ukina skating
Umuryango wose ukina skating

Kuva muri Gashyantare 2018, Habyarimana uwo mukino awukinana n’umugore we bafitanye abana babiri, umwe ufite imyaka itandatu (6) n’undi ufite imyaka ibiri (2), ubu umugore we na we ngo akaba yaramaze kuba umutoza.

Ati “Umugore wanjye na we yamaze kuba umutoza. Iyo nagiye gutoza ab’i Gasabo, na we musiga kuri Sitade ya Kigali ngo abe atoza itsinda ry’i Nyarugenge kandi tubikora neza”.

Abana ba Habyarimana ni abahanga muri skating
Abana ba Habyarimana ni abahanga muri skating

Mu bintu byashimishije Habyarimana ngo ni mu gihe cy’ubukwe bwe, aho skating ngo yakinwe cyane, ariko kandi ngo hari n’ibindi.

Ati “Abanyamakuru bo kuri France 24 baje mu birori by’ubukwe bwanjye baratangara cyane, bafashe videwo yarebwe n’abantu benshi kuko ubu igeze ku bayirebye ibihumbi 12”.

Ikindi cyamushimishije cyane ngo ni impano yagenewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Habyarimana n'umugore we
Habyarimana n’umugore we

Ati “Muri icyo gihe numvaga narihebye kuko ntari nzi aho nzakura inkweto zabugenewe zo gukinana uwo mukino, gusa nagize ntya numva Minisiteri ya Siporo irampamagaye. Nabonye bampa imiguru 80 y’inkweto z’umukino wa skating, bambwira ko zoherejwe n’Umukuru w’Igihugu, mwifurije kuramba”.

Habyarimana ngo yizera ko n’abandi bafite ubushobozi bateza umukino wa skating imbere ukagera ku yindi ntera, ukamenyekana cyane muri siporo y’u Rwanda.

Kanda HANOurebe andi mafoto ya Habyarimana n’umuryango we bakina skating

Amafoto&Video: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

kbs urashoboye

Iradukunda Elic yanditse ku itariki ya: 5-05-2021  →  Musubize

ndagushimyepee!!

uwamahoro yanditse ku itariki ya: 17-04-2021  →  Musubize

Nakuheshimu

Kwa Mara ya kwanza nilikutana nawe
Umenifurahisha

Provy yanditse ku itariki ya: 13-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka