Impinduka ku gikombe cya Rugby cyakirwa n’u Rwanda

Kuri uyu wa kabiri kuri Stade Amahoro i Remera haratangira igikombe cy’Afurika mu mukino wa Rugby, igikombe kiza guhuza ibihugu bine bigize ikitwa "African cup Division 2 East"

Mu gikombe cy’Afurika cya Rugby gihuza ibihugu bigize agace k’i Burasirazuba bitewe n’urwego aya makipe ahagazemo muri uyu mukino (African cup Division 2 East), ikipe y’igihugu ya Lesotho yatinze kugera mu Rwanda bituma gahunda z’irushanwa zihinduka.

Byari biteganijwe ko kuri uyu wa Kabiri haza kuba imikino ibiri, gusa kubera ikipe ya Lesotho yatangaje ko yagize ibibazo biza gutuma ihagera mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri mu gihe yagombaga kuhagera ku cyumweru, umukino yagombaga gukina kuri uyu wa Kabiri yamaze gusaba ko wimurirwa kuri uyu wa Gatatu nk’uko twabitangarijwe na Kamanda Tharcisse, Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda.

Yagize ati " Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby muri Lesotho bwatwandikiye butumenyesha ko bagize ingorane zatumye baza kugera i Kigali uyu munsi, bahise badusaba ko bazakina ejo"

Kamanda Tharcisse, Umunyamabanga mukuru w'ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda
Kamanda Tharcisse, Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda

Iki gikombe kiza kuba gihuza ibihugu bine ari byo u Rwanda, Burundi, Republika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Lesotho, u Rwanda ruramutse rucyegukanye rwazahita ruva muri iki cyiciro rukimukira mu kitwa Group C isanzwe ibamo ibihugu nka Nigeria, Botswana na Zambia.

Ikipe y'u Rwanda yiteguye kwitwara neza
Ikipe y’u Rwanda yiteguye kwitwara neza

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Rugby, akaba n’Umuyobozi wa Tekiniki muri Federasiyo ya Rugby, aratangaza ko bumva biteguye kwegukana iki gikombe. n’ubwo bazahuriramo na DR Congo yari yabatsinze umwaka ushize.

Yagize ati " Turumva dufite icyizere cyo gutwara iki gikombe, ikipe ya Congo ubushize yaradutsinze, ariko turumva twiteguye kuyitsinda, cyereka nihaba bya bindi byo gutungurana mu mikino, ariko ubu turumva twiteguye neza kuko ibikenewe byose abakinnyi barabihawe"

Umutoza (ibumoso) na Kapiteni (iburyo) biteguye kwegukana iki gikombe
Umutoza (ibumoso) na Kapiteni (iburyo) biteguye kwegukana iki gikombe

Nyuma y’aho amakipe agereye mu Rwanda kuri iki cyumweru, biteganijwe ko haza kuba inama yo gutegura aya marushanwa ,inama iza guhuza ibihugu byose byitabiriye iri rushanwa, ndetse hakaba n’imyitozo .

Umukino wa mbere uzabera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa kabiri ugahuza u Rwanda n’u Burundi guhera ku i Saa munani z’amanywa, ukazakurikirwa n’uza guhuza Lesotho na Congo ku i Saa Kumi.

Gahunda yose y’irushanwa

Ku Cyumweru taliki ya 15 Gicurasi 2016 : Kuhagera kw’amakipe
Ku wa mbere taliki 16 Gicurasi 2016 :Inama n’imyitozo

Ku wa kabiri taliki 17 Gicurasi 2016 :

Umukino wa mbere 15h30: RWANDA v BURUNDI

Ku wa gatatu taliki ya 18 Gicurasi 2016

15h30: LESOTHO v RDC

Ku wa Gatanu taliki 20 Gicurasi 2016 :

Umukino wa 3 – 14h00: Iyatsinzwe Umukino wa mbere v Iyatsinzwe Umukino wa mbere

Umukino wa 4 (FINALE) – 16h00 Iyatsinze umukino wa mbere v Iyatsinze umukino wa mbere

Iri rushanwa ryatewe inkunga ingana na Milioni 15Frws, rikaba mu mwaka ushize ryari ryatwawe na Republika iharanira Demokarasi ya Congo yari yatsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

INTSINZI ITASHYE I RWANDA 15 - 3 BURUNDI....mukomeze muduheshye ishema mu ruhando rwamahanga.

Pappy yanditse ku itariki ya: 17-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka