Imodoka zigiye kwitabira Sprint Rally ibera i Bugesera

Imodoka 9 zirimo izizaturuka i Burundi eshatu ndetse n’iz’abanyarwanda ni zo zizitabira isiganwa ry’amamodoka ribera i Bugesera kuri uyu wa Gatandatu

Mu karere ka Bugesera hamaze kumenyerwaho kwakira amasiganwa y’amamodoka, kuri uyu wa Gatandatu harongera kubera isiganwa ry’amamodoka ryitwa "Sprint Rally", mu murenge wa Nemba na Gako, bikaba biteganyijwe ko ari isiganwa rizamara igihe gito.

Abatuye i Bugesera bitabira cyane iri siganwa rihabera inshuro nyinshi
Abatuye i Bugesera bitabira cyane iri siganwa rihabera inshuro nyinshi

Nk’uko twabitangarijwe na Cyatangabo Ange Francois Umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu mamodoka, ngo nta mpungenge nini batewe no kuba abakinnyi ari bake, by’umwihariko abaturuka Uganda bajyaga baza batigeze bemera kwitabira iri rushanwa

Yagize ati "Hasanzwe haza Abagande, ariko kuri iyi nshuro ntibigeze biyandikisha, gusa ibi bizaha umwanya imodoka z’abanyarwanda umwanya uhagije wo guhangana, twaboherereje ubutumwa batubwira ko aya mataliki bazaba bafitemo irindi siganwa"

Yanavuze udushya turi muri iri rushanwa ...

"Agashya kari muri iri rushanwa twagize amahirwe yo kuba harimo imodoka zisa nk’izinganya ubushobozi, usibye imodoka imwe ya Gakwaya, ubusanzwe Rally yajyaga ituvuna ikamara nk’iminsi itatu aho ahanini abatwara imodoaka babanzaga kujya gusura imihanda bazanyuramo nk’iminsi itatu mbere, ubu bizakorwa ku wa Gatandatu mu gitondo."

Imodoka icyenda ni zo zitabira iri siganwa ryo kuri uyu wa Gatandatu
Imodoka icyenda ni zo zitabira iri siganwa ryo kuri uyu wa Gatandatu

Imodoka ziztabira iri rushanwa n’uko zizakurikirana mu guhaguruka

Rwanda Team : Gakwaya Claude& Mugabo Claude
Burundi Team : Giessen Jean Jean& Maceri Diaz
Rwanda Team : Mutuga Janvier& Kayitankore Lionel
Burundi Team : Remezo Christian& Bahezagire Felix
Rwanda Team : Semana Genese& Hakizimana Jacques
Burundi Team: Din Imtiaz& Bigirimana Christophe
Rwanda Team: Nshimiyimana Adolphe& Semuhungu Baptiste
Rwanda Team: Nizette Christophe& Murenzi Alain
Rwanda Team: Sekamana Furaha& Nsanzumuhire Oscar

Iri siganwa biteganyijwe ko imodoka ya mbere ya Gakwaya Jean Claude n’umuvandimwe we Mugabo Claude izahaguruka 12h03, rikazaba byibuze ryasojwe i Saa kumi n’imwe z’umugoroba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka