Imodoka 13 zemeje ko zigiye kwitabira Nyirangarama-Tare Sprint Rally 2019

Kuri uyu wa gatandatu mu karere ka Rulindo hagiye kubera isiganwa ry’amamodoka ryitwa Nyirangarama Sprint Rally, rikazitabirwa n’imodoka 13

Abatuye n’abaturiye Akarere ka Rulindo, kuri uyu wa Gatandatu bazaba basusurutswa n’isiganwa ry’amamodoka, ari naryo ritangiza umwaka wa shampiyona y’umukino wo gusiganwa mu mamodoka mu Rwanda, rikazaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2019.

Ni isiganwa rizanyura mu mihanda y'akarere ka Rulindo
Ni isiganwa rizanyura mu mihanda y’akarere ka Rulindo

Entreprise Nyirangarama ya Sina Gerard ni we muterankunga
Ni isiganwa rizakinwa ku ntera ingana na Kilometero 192 mu mihanda ya Shyorongi- Nyange na Tare bazanyuramo inshuro ebyiri, bagafata Nyange-Shyorongi inshuro ebyiri ndetse no kuzenguruka Tare inshuro eshatu.

Ni isiganwa rizaterwa inkunga na Entreprise Urwibutso/Nyirangarama
Ni isiganwa rizaterwa inkunga na Entreprise Urwibutso/Nyirangarama

Kuri iki cyumweru tariki ya 23 ukuboza 2018 mu murenge wa Tare ho mu karere ka Rulindo, hari habereye igikorwa cyo kwereka abahatuye isura y’amasiganwa y’amamodoka, aha Nyirangarama ndetse n’akarere ka Rulindo bari bijeje abaturage baho bazabazanira andi masiganwa akomeye.

iri siganwa riba kuri uyu wa Gatandatu, riraba ririmo abakinnyi bakmeyebasanzwe bazwi muri uyu mukino nka Giancarlo Davite wegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2018 n’abandi barimo Mlitralos Elfter, Roshanali Mohamed na Giesen Jean Jean, aba bakiyongera ku bakinnyi b’abanyarwanda bakomeye nka Jean Claude na Gakwaya na Mugabo Jean Claude.

Gahunda y'aho isiganwa rizanyura
Gahunda y’aho isiganwa rizanyura

Imodoka 13 zamaze gutangaza ko zizitabira Nyirangarama Tare Sprint Rally 2019

1.Giancarlo Davite -Yan Demester /Mitsubishi Evo x
2.Mitraros Elefetrios - Paganin Paolo /Subaru Impleza N10
3.Roshanali Mohamed /Subaru Impleza N10
4.Din Imitiaz - Scoot Cook / Toyota Avensis
5.Giesen Jean Jean _ Yannik Dewalque /Toyota Celica GT4
6. Yoto Fabrice - Peter Kabagire /Subaru Impreza GC8
7.Kayitankore Lionel -Mujiji Kevin /Toyota Celica
8.Awadin Illias /Toyota Glanza
9.Sekamana Furaha / Subaru Impreza GC8
10.Fergadiotis Tassos-Gatsinzi Jonathan /Toyota corolla
11.Mutuga Janvier /Bugy
12. Bukuru Hassan /Toyota corrola
13.Semana Genesse-Manu /Peugeot 205

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka