Imikino yongeye guhagarikwa kubera Covid-19

Ku wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021 nibwo Minisiteri ya siporo yongeye gusohora amabwiriza agenga ibikorwa bya siporo mu Rwanda kubera ubwiyongere bwa Covid-19, aho imyitozo n’amarushanwa ku makipe byagaritswe iminsi 30.

Aya mabwiriza mashya Minisiteri ya Siporo yatangaje, azatangira kubahirizwa guhera tariki ya 1 Mutarama 2022 akamare iminsi 30, avuga ko ibikorwa bya siporo ku muntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza, gusa ingingo ya kabiri muri aya mabwiriza ariyo ireba cyane imikino itandukanye irimo na shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yari igeze ku munsi wayo wa 11 wasojwe kuri uyu wa kane, Volley Ball yari irimo gukinwamo irushanwa rya Forza Bet ndetse n’indi mikino yashoboraga gutangira mu gihe kiri imbere, ivuga ko imyitozo y’amakipe ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo bisubitswe.

Aya mabwiriza kandi avuga ko imyitozo y’amakipe y’igihugu n’amakipe ari mu marushanwa mpuzamahanga yemerewe gukora imyitozo yayo ariko ikabera mu muhezo, iyi ngingo kuri ubu ireba ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, azatangira imyitozo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Ukuboza 2021 yitegura imikino ya gicuti izakina na Guinea tariki ya 3 niya 6 Mutarama 2022.

Ibikorwa bya siporo byemerewe gukomeza ababikora basabwa kuba barakingiwe mu buryo bwuzuye kandi berekanye ko bipimishije Covid 19 mu masaha 24, ahabera ibyo bikorwa hakaba hatemerewe kwinjirwa n’undi wese utari mu ikipe cyangwa ufite aho ahuriye n’abari gukora ibyo bikorwa, na bo bagomba kubikora bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu gihe ibikorwa by’imyitozo y’abatabigize umwuga n’ibikorwa by’imyitozo ku bana nabyo bitemewe.

Aya mabwiriza yashyizweho umukono na Minisitiri wa siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, asoza asaba abafite imirimo mu rwego rwa siporo bose kwikingiza byuzuye kugira ngo bakomeze kwirinda icyorezo cya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka