Imikino si iy’abagabo gusa, abakobwa n’abagore na bo barashoboye (ingero)

Mu mikino itandukanye ku isi usanga ahanini abagabo ari bo bavugwa cyane, ibyo bikagaragazwa ahanini n’imyitwarire yabo no kwita kuri iyo mikino, ari na byo usanga bibagaragaza nk’aho iyo mikino ari iyabo cyane ugereranyije na bashiki babo.

Icyakora iyo urebye aho isi igeze cyane mu byerekeranye na siporo, usanga hari ibihugu byamaze gushyira imbaraga mu gutegura abakinnyi b’abagore no kubumvisha ko imikino atari iy’abagabo gusa ndetse, ubu umusaruro watangiye kuboneka aho usanga siporo umukobwa yahisemo ishobora kumurihirira ishuri, ikamutunga we ndetse n’umuryango we.

Kuba abakobwa n’abagore bakwitabira siporo kandi ntibibabuza gukomeza kwitwara neza muri sosiyete, ndetse ntibibabuza kugaragara neza nk’abakobwa n’abagore babereye u Rwanda.

Muri Kanama mu mwaka wa 2019 ubwo mu Rwanda haberaga igikombe cya Afurika cy’abangavu batarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball, uwari umutoza w’ikipe y’igihugu icyo gihe, Mushumba Charles, yatangaje ko rimwe na rimwe abakinnyi b’abakobwa binubira imyitozo ikomeye ngo hato itabagira nk’abahungu. Ibi ngo akenshi wasangaga bishingira ku myumvire iri hasi aho ndetse ngo hari n’abavuga ko ngo mu muco nta mukobwa w’Umunyarwandakazi wakoze siporo. Ibyo yabitangaje nyuma y’aho ikipe y’Igihugu yari imaze gutsindwa imikino ine yikurikiranya nyamara bari bahanganye n’abo banganya imyaka.

Twifashishije ingero za bamwe mu bakobwa b’Abanyarwandakazi bamaze cyangwa barimo kubaka amateka mu mikino itandukanye, aho muri iyi nkuru yacu musangamo ibigwi bamaze kugira aho banaserukiye bakanitangira urwababyaye ku rwego mpuzamahanga kandi ntibibambure kuba abari b’u Rwanda. Ingero ni nyinshi ariko reka twifashishe bamwe muri aba.

UWAYO Clarisse

Uwayo Clarisse yamenyekanye cyane mu makipe nka Dream Fighters yakiniye kuva muri 2012-2018 mbere yo kwerekeza muri Police Taekwondo Club, izi zose akaba yarazitwayemo imidari itandukanye. Nyuma nibwo ubuhanga bwe bwaje kumwinjiza mu ikipe y’Igihugu.

Uwayo Clarisse yatangiye gukinira ikipe y’igihugu muri 2013 ubwo bari muri Uganda mu marushanwa ya Ambassador’s Cup ndetse aza no kwitwara neza yegukana umudari wa Feza (silver medal). Muri uwo mwaka yongeye guhamagarwa maze berekeza muri Kenya muri President’s Cup maze Clarisse atahukana umudari wa zahabu (Gold medal). Muri 2014 Uwayo Clarisse yakinnye shampiyona ya Afurika y’abangavu batarengeje imyaka 18 (U18) yabereye mu mujyi wa Gaborone muri Botswana aho yaje kuviramo muri ½ akubiswe n’umunya-Santarafurika.

Muri 2016 Uwayo Clarisse yongeye guhagararira u Rwanda mu mikino ya Ambassador’s Cup yabereye muri Uganda maze nabwo yegukana umudari wa zahabu nyuma yo gukubita abo bari bahanganye bagahunga. Muri 2018 Uwayo yakinnye shampiyona ya Afurika yabereye i Agadir muri Morocco maze yegukana umwanya wa 2 n’umudari w’umuringa. Icyo gihe hari aho yakinnye ari wenyine (individual) ahandi bakina ari babiri (pair) ari kumwe n’umuhungu.

Muri 2019 yongeye kwambara umwambaro w’u Rwanda ubwo yari yerekeje mu marushanwa ya Ambassador’s Cup yabereye muri Korea y’Epfo mu mujyi wa Muju.

Uwayo Clarisse ni umukinnyi ukomeye wa Taekwondo
Uwayo Clarisse ni umukinnyi ukomeye wa Taekwondo
Umunyarwandakazi Clarisse Uwayo (uhagaze ku ruhande iburyo) yegukana imidali ku rwego mpuzamahanga
Umunyarwandakazi Clarisse Uwayo (uhagaze ku ruhande iburyo) yegukana imidali ku rwego mpuzamahanga

AGAHOZO Alphonsine

Agahozo yatangiye gukina umukino wo koga (swimming) ahagararira Igihugu mu mwaka wa 2010 ubwo yari akiri umwana muto afite imyaka 11. Icyo gihe ni nabwo yahagarariye Igihugu bwa mbere mu mikino yo koga ya Commonwealth yabeye i New Delhi mu gihugu cy’u Buhinde. Muri uwo mwaka kandi Agahozo yaje kwerekeza mu mikino ya East African Competition yabereye mu gihugu cy’u Bugande.

Nyuma Agahozo yaje kubona uburyo bwo kujya kwiga (Scholarship) ku bufatanye na Olympic Solidarity, nibwo yahise yerekeza mu gihugu cy’u Bufaransa amarayo umwaka ari nako icyo gihe yitabiraga amarushanwa ku giti cye. Agahozo yongeye kwerekeza mu gihugu cy’u Bushinwa muri World Championship yabaye muri 2011. Muri uwo mwaka kandi Agahozo yongeye kwerekeza i Maputo muri Mozambique mu mikino nyafurika (African Games).

Muri 2012 Agahozo yongeye gusohokera Igihugu mu mikino Olempike yabereye mu Bwongereza, nyuma yongera gusohokera u Rwanda mu mikino yabereye muri Turikiya muri shampiyona y’isi yo koga muri pisine ntoya ya metero 25, nyuma yongeye kwerekeza mu gihugu cya Esipanye na ho muri shampiyona y’isi.

Agahozo yongeye kwitabira imikino yabereye muri Botswana ya Youth African Games ndetse na 2015 muri shampiyona y’isi yabereye Khazana.

Muri 2018 Agahozo Alphonsine yitabiriye amarushanwa yo muri za kaminuza kubera amashuri yarimo yiga.

Muri 2021 Agahozo Alphonsine yerekeje mu mikino Olempike yabereye mu gihugu cy’u Buyapani aho ku ikubitiro yakinnye umukino wo koga ku ntera ya metero 50 (Free Style) aho yari yabashije kwitwara neza mu itsinda ry’abantu yakiniyemo, aza ku mwanya wa mbere ariko harebwe ibihe andi matsinda yakoresheje ntiyabasha gukomeza mu kindi cyiciro.

Umwaka ushize mu mikino Olempike, Agahozo n'ubwo atabashije kwitwara neza mu byiciro byakurikiye ariko yagaragaje ubuhanga mu koga
Umwaka ushize mu mikino Olempike, Agahozo n’ubwo atabashije kwitwara neza mu byiciro byakurikiye ariko yagaragaje ubuhanga mu koga
Nyuma yo kuva mu mazi na we yikoraho da!
Nyuma yo kuva mu mazi na we yikoraho da!

NZAMUKOSHA Oliva

Nzamukosha Oliva ni umukinnyi wa Volleyball wamenyekanye cyane akiri muto ubwo yajyaga kwiga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Aloys i Rwamagana aho yakurije impano ye yo gukina Volleyball.

Nzamukosha Oliva asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA VC), ikipe yagiyemo mu mwaka wa 2020 ubwo yari avuye mu ikipe ya St Aloys y’i Rwamagana. Kugeza ubu ni umukinnyi ngenderwaho muri iyi kipe ndetse amaze gutwarana na yo ibikombe bitatu birimo: (Memorial Kayumba 2020, GMT 2021 na TAXPAYERS APPRECIATION 2021).

Nzamukosha Oliva yatangiye guhamagarwa mu mwaka wa 2018 mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 ndetse banerekeza muri Kenya mu mikino nyafurika aho baje gusoza ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa na Misiri amaseti atatu ku busa. Icyo gihe n’ubwo bategukanye igikombe, ariko bari bamaze kwandikisha amateka yo kwerekeza mu gikombe cy’isi.

Mu mwaka wa 2019 Nzamukosha Oliva yongeye kugirirwa icyizere n’abatoza b’ikipe y’igihugu maze yerekeza mu gikombe cy’isi cyabereye muri Mexico.

Nzamukosha Oliva mu myitozo
Nzamukosha Oliva mu myitozo
Muri 2019 Nzamukosha Oliva muri Mexico ntiyoroheye abo bari bahanganye mu gikombe cy'isi
Muri 2019 Nzamukosha Oliva muri Mexico ntiyoroheye abo bari bahanganye mu gikombe cy’isi

TETA Zulphath

Teta ni umukinnyi wa Volleyball watangiye gukina Volleyball cyane mu 2014 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye i Rwamagana mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi (St Aloys). Yashyize imbaraga nyinshi muri uyu mukino dore ko byaje no kumuhesha guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 (U20) mu mikino nyafurika aho baje gusezerera Cameroon muri ½ maze bakatisha itike yo kuzakina igikombe cy’isi cyabereye muri Mexco.

Ubusanzwe Teta Zulphat ni umukinnyi w’ikipe ya IPRC KIGALI WVC aho yayinjiyemo mu mwaka wa 2018 ubwo yari aje kwiga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Mu minsi ishize yari arimo gufasha ikipe ya Kigali Volleyball Club mu mikino itandukanye ariko ntaraba umukinnyi wayo burundu.

Teta usanzwe ari umukinnyi wa IPRC KIGALI, ubu yari amaze iminsi muri Kigali Volleyball Club
Teta usanzwe ari umukinnyi wa IPRC KIGALI, ubu yari amaze iminsi muri Kigali Volleyball Club
Muri 2018 ubwo Teta yari yahamagawe mu ikipe y'igihugu yiteguraga igikombe cya Afurika cyabereye muri Kenya
Muri 2018 ubwo Teta yari yahamagawe mu ikipe y’igihugu yiteguraga igikombe cya Afurika cyabereye muri Kenya
Teta yari mu ikipe yakinnye igikombe cy'isi cy'abatarengeje imyaka 20 muri 2019
Teta yari mu ikipe yakinnye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 muri 2019
Nyuma y'ikibuga, Teta na we nk'umwari arifotoza
Nyuma y’ikibuga, Teta na we nk’umwari arifotoza

URWIBUTSO Nicole

Urwibutso Nicole ni umukinnyi umaze kwigarurira abakunzi ba Basketball bitewe n’ubuhanga n’ubwitange agaragaza cyane igihe ari mu kibuga. Ubusanze Nicole ni umukinnyi wa IPRC HUYE ndetse akaba ari na we kapiteni wayo. Mu mwaka wa 2018 nibwo Nicole yinjiye muri iyi kipe ya IPRC HUYE avuye muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare. Akihakandagira yahise abahesha igikombe cya shampiyona bagikuye i Kigali bahigitse ikipe ya APR WBBC yari yari yarananiranye. Muri 2019 yaje gusubira mu ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda i Huye aho yigaga dore ko yari anakuriye iterambere rya siporo muri iyi kaminuza (Minister of Sports). Nicole akimara gusoza amashuri ye muri kaminuza mu 2020 yagarutse mu ikipe ya IPRC HUYE ari na ho akiri.

Ntabwo Urwibutso Nicole yitangiye amakipe (Clubs) gusa kuko ari no mu bakinnyi b’imena mu ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball. Mu mwaka wa 2012 nibwo Nicole yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu mu bangavu batarengeje imyaka 18 mu marushanwa y’Akarere ka gatanu yabereye mu Rwanda, gusa icyo gihe yari akiri muto ndetse hari benshi bamurushaga bituma mu bakinnyi batoranyijwe atisangamo.

Muri 2014 Nicole yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu maze aza agaragaza ubuhanga dore ko yanagaragaye mu bakinnyi batoranyijwe bitabajwe mu gihugu cya Uganda mu mikino y’Akarere ka gatanu y’abatarengeje imyaka 18.

Kuva icyo gihe Nicole ntiyongeye gusigara mu ikipe y’Igihugu, kuko yongeye guhamagarwa n’umutoza Moise Mutokambali mu ikipe y’Igihugu nkuru muri 2019 ndetse yari no mu ikipe y’Igihugu yakinnye imikino y’Akarere ka gatanu yabereye i Kigali mu Rwanda mu gushaka itike y’igikombe cya Afro Basket yabereye muri Cameroon. Nicole aherutse gukora ubukwe na Yves Nyirigira ariko akaba afite gahunda yo gukomeza kwigaragaza mu kibuga.

Urwibutso Nicole (ufite umupira)
Urwibutso Nicole (ufite umupira)
Urwibutso Nicole aherutse kurushinga na Nyirigira Yves
Urwibutso Nicole aherutse kurushinga na Nyirigira Yves

DUSABE Flavia

Dusabe Flavia ni umukinnyi ukina umukino wa Volleyball akaba akinira ikipe ya APR WVC guhera muri 2018 ubwo yari avuye mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yosefu (G.S St Joseph) i Kabgayi. Dusabe Flavia ni umukinnyi ukina hagati ushinzwe gutangira no guhagarika imipira iva ku ikipe bahanganye, ibyo bita (Middle blocker) mu ndimi z’amahanga, Flavia ni umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya APR.

Kuva mu mwaka wa 2018 amaze gutwarana na APR WVC ibikombe bibiri harimo Carre d’As na Memorial Rutsindura.

Mu mwaka wa 2016 nibwo Dusabe Flavia yahamagawe mu ikipe y’Igihugu bwa mbere ubwo yitabiraga imikino nyafurika y’abatarengeje imyaka 23 yabereye muri Kenya ndetse baza no kwegukana umwanya wa 3. Nyuma yaho Dusabe Flavia ntiyigeze yongera gusiba guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu. Aheruka no mu ikipe y’Igihugu yitabiriye igikombe cya Afurika giheruka kubera mu Rwanda muri Nzeri mu mwaka ushize wa 2021.

Flavia asanzwe ari umukinnyi w'ikipe y'Igihugu
Flavia asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’Igihugu
Muri 2016 Flavia yari mu ikipe yegukanye umwanya wa 3 mu mikino nyafurika yabereye muri Kenya
Muri 2016 Flavia yari mu ikipe yegukanye umwanya wa 3 mu mikino nyafurika yabereye muri Kenya
Dusabe asanzwe ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe ya APR Volleyball
Dusabe asanzwe ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe ya APR Volleyball
Nk'undi mwari w'Umunyarwandakazi, iyo avuye mu kibuga yiyitaho
Nk’undi mwari w’Umunyarwandakazi, iyo avuye mu kibuga yiyitaho

RUTAGENGWA Nadine

Rutagengwa Nadine bakunda kwita (Kendra) ubusazwe ni umukinnyi wa THE HOOPS RWANDA, ikipe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball mu Rwanda ikaba ibitse n’igikombe cya shampiyona cya 2019-2020. Iyi kipe iherutse muri Tanzania mu mikino y’Akarere ka gatanu, dore ko yasohokeye Igihugu nyuma yo gusoza umwaka ari iya kabiri nyuma ya REG WBBC yatwaye igikombe.

Nadine yatangiye gukinira ikipe y’Igihugu y’umukino wa Basketball y’abagore guhera muri za 2014 mu mikino y’Akarere ka gatanu y’abatarengeje imyaka 18. Nyuma muri uwo mwaka kandi Nadine yakomereje mu gihugu cya BOTSWANA nabwo yambaye ibendera ry’u Rwanda mu marushanwa ya Basketball y’abakina ari batatu (3x3).

Muri 2019 Nadine yongeye kujyana n’ikipe y’Igihugu muri Uganda mu mikino ya Zone V ubwo bashakishaga itike ya Afro Basket. Nadine kuva yahamagarwa ntabwo yongeye kusigara igihe cyose ikipe y’igihugu yahamagaraga, dore ko anaheruka mu ikipe y’igihugu yakinnye amarushanwa y’akarere ka gatanu yabereye i Kigali umwaka ushize ndetse harimo no gushakisha itike ya Afro Basket yabereye muri Kameruni (Cameroon).

Rutagengwa Nadine (wambaye ingofero ireba inyuma) asanzwe ari umukinnyi wa The Hoops Rwanda ukomeye
Rutagengwa Nadine (wambaye ingofero ireba inyuma) asanzwe ari umukinnyi wa The Hoops Rwanda ukomeye
Nadine (uri hagati mu bambaye imyenda itukura) yari mu ikipe y'Igihugu yakinnye imikino y'Akarere ka gatanu iherutse kubera mu Rwanda
Nadine (uri hagati mu bambaye imyenda itukura) yari mu ikipe y’Igihugu yakinnye imikino y’Akarere ka gatanu iherutse kubera mu Rwanda
Gukina ntibimubuza kwiyitaho
Gukina ntibimubuza kwiyitaho

UWAMAHORO Cathia

Iyo uvuze izina Cathia mu Rwanda ryumvikana cyane bitewe n’amateka uyu munyarwandakazi yakoze nyuma yo kumara amasaha 26 agarura udupira muri Cricket.

Mu mwaka wa 2007 nibwo Uwamahoro Cathia yatangiye gukina umukino wa Cricket ndetse aza no guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu aho yahereye mu bato. Guhera icyo gihe, Cathia ntiyigeze asubira inyuma kuko yakomeje guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu.

Muri 2019 Cathia yajyanye n’ikipe y’Igihugu muri Zimbabwe mu mujyi wa Harare aho bari bagiye gushaka itike y’igikombe cya Afurika.

Muri 2021 Uwamahoro Cathia yongeye kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu aho bagombaga kujya muri Botswana i Gaborone gushaka itike y’igikombe cy’Isi (Africa World Cup Qualifiers). Usibye iyo mikino yose Cathia yitabiriye, kuva irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ryatangizwa muri Federasiyo ya Cricket mu mwaka wa 2014, ntabwo arasiba guhagararira Igihugu cye muri iyi mikino.

Muri 2017 nibwo Cathia yanditswe mu gitabo cy’abanyabigwi nyuma yo kumara amasaha 26 muri sitade nto (petit stade) i Remera agarura udupira. Ni igikorwa yatangiye saa mbili za mu gitondo zo ku itariki 17 Gashyantare 2017 kugeza umunsi ukurikiye saa yine, ubwo yari amaze kuzuza umunsi n’amasaha abiri (amasaha 26).

Cathia Uwamahoro yahise aca agahigo gashya ku isi kuko nta wundi mukobwa wari warabigerageje, ndetse akaba yarahise yandikwa mu gitabo cyandikwamo abakoze amateka (Guiness World Records).

Uwamahoro Cathia yakoze amateka ku rwego rw'Isi
Uwamahoro Cathia yakoze amateka ku rwego rw’Isi
Uwamahoro Cathia asanzwe ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'abagore
Uwamahoro Cathia asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abagore
Gukina Cricket ntibimubuza kwiyitaho
Gukina Cricket ntibimubuza kwiyitaho

MUNEZERO Valentine

Munezero Valentine ni umukinnyi w’umukino wa Volleyball yaba ikinirwa mu nzu (indoor volleyball) ndetse na volleyball yo ku mucanga. Mu gihe gito amaze atangiye gukina nk’uwabigize umwuga, Valentine amaze kugaragaza ubushobozi yifitemo bigendanye n’imikino mpuzamahanga yitabiriye n’imidari yagiye atahukana ku rwego mpuzamahanga.

Reka duhere muri volleyball yo ku mucanga (ku rwego rw’igihugu)

Mu mwaka wa 2017 Munezero Valentine yerekeje mu mikino ya Commonwealth y’abangavu bari munsi y’imyaka 18 yabereye i Bahamas maze we na mugenzi we Penelope batahukana umudari w’umuringa ari na wo rukumbi u Rwanda rugira muri iyi mikino ya Commonwealth.

Mu mwaka wa 2018 Valentine yerekeje mu mikino y’abangavu yo gushaka itike y’imikino Olempike yabere muri ALGERIA ndetse banegukana umudari w’umuringa hiyongeraho gukina imikino ya Youth Olympic Games yabereye muri Argentina.

Mu mwaka wa 2020 Munezero Valentine yari mu bakinnyi bari mu gihugu cya Tanzania mu marushanwa yo gushaka itike y’imikino Olempike yabereye mu Buyapani mu rwego rwa Sub Zone aho we na bagenzi be batahukanye umudari wa zahabu ndetse banabona itike yo kwerekeza mu cyiciro gikurikira cya Continental, imikino yabereye muri Maroc (Morocco).

Mu 2021 Munezero Valentine yongeye gukora amateka ubwo yitabiraga amarushanwa yo ku rwego rw’isi ya Volleyball yo ku mucanga yo ku nyenyeri ya kabiri, Beach Volley World Tour (2 star) yabereye i Rubavu mu Rwanda. Icyo gihe yakinanaga na Charlotte Nzayisenga.

Muri Volleyball yo mu nzu (Indoor volleyball) ku rwego rw’igihugu

Valentine Munezero yamenyekanye cyane ubwo yahamagarwaga mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20 mu 2018 ubwo ikipe y’Igihugu yajyaga mu mikino nyafurika yabereye muri Kenya ndetse bakaza no kwandika amateka nyuma yo gutsinda Kameruni (Cameroon) muri ½ ndetse bagahita bakatisha itike y’igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexico u Rwanda rwari rwitabiriye bwa mbere mu 2019. Muri uwo mwaka kandi Valentine yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu ubwo bajyaga gukina imikino y’Akarere ka Gatanu mu gihugu cya Uganda.

Muri 2021 Valentine yari mu ikipe y’Igihugu yakinnye igikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda i Kigali.

Ku rwego rw’ikipe, Valentine yakiniye ikipe ya IPRC ya Kigali kuva muri 2016 aho yayimazemo imyaka ibiri maze muri 2018 yerekeza muri APR WCV, n’ubwo atarayihesha igikombe ariko ntibikuraho ko ari umwe mubakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe ya APR WVC.

Valentine ni umukinnyi w'Ikipe y'Igihugu
Valentine ni umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu
Muri 2017 Valentine na Penelope batahukanye umudari w'umuringa bakuye mu mikino ya Commonwealth y'abangavu bari munsi y'imyaka 18 yabereye i Bahamas
Muri 2017 Valentine na Penelope batahukanye umudari w’umuringa bakuye mu mikino ya Commonwealth y’abangavu bari munsi y’imyaka 18 yabereye i Bahamas
Ikipe y'Igihugu y'abagore ya Volleyball irazwi no ku rwego rw'isi kuko abakinnyi bayirimo ubu banakinnye igikombe cy'isi cya 2019
Ikipe y’Igihugu y’abagore ya Volleyball irazwi no ku rwego rw’isi kuko abakinnyi bayirimo ubu banakinnye igikombe cy’isi cya 2019
Munezero Valentine wambaye nimero 10 yari kapiteni w'abangavu batarengeje imyaka 20 ubwo babonaga itike y'igikombe cy'isi bwa mbere mu mateka
Munezero Valentine wambaye nimero 10 yari kapiteni w’abangavu batarengeje imyaka 20 ubwo babonaga itike y’igikombe cy’isi bwa mbere mu mateka
Charlotte wambaye 1 agira inama Valentine uko bagiye gukina mu marushanwa ya Beach Volley World Tour yabereye i Rubavu
Charlotte wambaye 1 agira inama Valentine uko bagiye gukina mu marushanwa ya Beach Volley World Tour yabereye i Rubavu
Nyuma yo gukina, Munezero Valentine na we ntibimubuza kwiyitaho
Nyuma yo gukina, Munezero Valentine na we ntibimubuza kwiyitaho
Mukandayisenga Benitha (uri imbere), Musanabageni Claudine, Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine, bose ni abari bakina nk'ababigize umwuga kandi barabishoboye
Mukandayisenga Benitha (uri imbere), Musanabageni Claudine, Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine, bose ni abari bakina nk’ababigize umwuga kandi barabishoboye

Ubutaha tuzabagezaho n’abandi bakinnyi b’Abanyarwandakazi bakina nk’ababigize umwuga kandi banatanga umusaruro mu ikipe y’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka