Ikipe y’Igihugu y’abagore ya Cricket yasesekaye i Kigali yakirwa gitwari

Ikipe y’Igihugu y’abagore mu mukino wa Cricket yaraye isesekaye i Kigali yakirwa gitwari, nyuma yo kwegukana igikombe itsinze ikipe ya Nigeria.

Bakiriwe gitwari ubwo basesekaraga i Kanombe
Bakiriwe gitwari ubwo basesekaraga i Kanombe

Ni igikombe itahukanye ikuye mu gihugu cya Nigeria, mu irushanwa ryari ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket muri Nigeria (Nigeria Cricket Federation), ryatangiye tariki ya 26 Werurwe 2022 kugeza uk ya 4 Mata 2022, rikaba ryaritabirwe n’ibihugu 5 aribyo u Rwanda, Nigeria, Sierra Leone, Ghana na Gambia.

Muri iri rushanwa ibihugu byose byarahuye, aho u Rwanda rwakinnye imikino 4 maze rutsindamo 3 rutsindwa umwe gusa, rwahuyemo na Nigeria binatuma bongera guhurira ku mukino wa nyuma maze Abanyarwandakazi barayigaranzura barayitsinda. U rwanda rukaba arirwo rwegukanye iryo rushanwa rutsinze Nigeria ku mukino wa nyuma n’ikinyuranyo cy’amanota 54.

Mu ncamacye y’uko umukino wanyuma wagenze, u Rwanda nirwo rwatsinze (Toss) guhitamo kubanza gukubita udupira (Batting), no kubanza gutera udupira (Bowling), maze ruhitamo kubanza ku Batting.

First inning (Igice cya mbere) cyarangiye ikipe yu Rwanda ishyizeho amanota 129 (Total runs) batsinze muri Overs 20, zingana n’udupira 120 bakinnye.

Igice cya 2 cyatangiye ikipe y’igihugu ya Nigeria ifite akazi ko gukuramo amanota bari bashyizwemo n’ikipe y’u Rwanda, Bisobanuye ko basabwaga amanota 130 kugira ngo babe batsinze uyu mukino.

Ikipe y’igihugu ya Nigeria ntibyigeze biyorohera kuko muri Overs ya 17, ikipe y’u Rwanda yari imaze gukuramo abakinnyi bose ba Nigeria (10 All out Wickets), ikaba yari imaze gushyiraho amanota 76 (Total runs) gusa, birangira u Rwanda rwegukanye itsinzi.

Nyuma yo gusesekara ku kibuga cy’indege i Kanombe, kapiteni w’ikipe y’igihugu, Marie Diane Bimenyimana, avuga ko n’ubwo irushanwa ritari ryoroshye ariko bashyize hamwe bumva umutoza babasha gutsinda.

Ati “Turishimye cyane kuba tuzanye igikombe mu gihugu cyacu, irushanwa ntabwo ryari ryoroshye ariko twashyize hamwe twumva inama z’umutoza tubasha gutsinda. Ni ko kanyamuneza mubona ku maso yacu, irushanwa ryari riteguye neza, twavuye mu Rwanda dufite intego imwe yo gutsinda”.

Ati “Dufite irushanwa ryo kwibuka imbere ntabwo tugiye kwicara, tugiye gukomeza dukore kugira ngo tuzegukane umwanya wa mbere muri KWIBUKA, ubushize twaje ku mwanya wa 3 ariko kuri iyi nshuro tugomba gutsinda”.

Stephen MUSAALE, Perezda wa Federasiyo ya Cricket mu Rwanda avuga ko yishimiye umusaruro batanze
Stephen MUSAALE, Perezda wa Federasiyo ya Cricket mu Rwanda avuga ko yishimiye umusaruro batanze

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda nibo biganje mu batwaye ibihembo by’abakinnyi beza b’irushanwa (individual awards)

 Gisele Ishimwe yabaye Best Batter
 Marguiritte Vumiliya yabaye Best Bowler
 SIFA Ingabire yabaye Best Fielder
 MVP (Most valuable player) nawe yabaye Umunyarwandakazi, Marguiritte Vumiliya

Ifoto rusange n'abari baje kubakira
Ifoto rusange n’abari baje kubakira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka