Ikibuga mpuzamahanga cya Golf kizuzura gitwaye miliyoni 90RWf

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abakinnyi ba Golf (Golf Club),buratangaza ko bugiye gusana ikibuga cya Golf kibe mpuzamahanga aho ngo bizabatwara amafaranga asaga Miliyoni 90 z’Amanyarwanda.

Golf ikinwa haterwa agapira mu kobo kabigenewe
Golf ikinwa haterwa agapira mu kobo kabigenewe

Ubusanzwe icyo kibuga cya Golf cyari gisanzwe kitari ku rwego mpuzamahanga aho cyari gifite imyobo 9 kandi ngo kugira ngo ikibuga cya Golf kibe cyujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga kiba gifite imyobo 18.

Nkwandi Andrew Perezida wa Golf Club avuga ko icyo kibuga kizatangira kubakwa muri Mutarama 2018, kikazuzura gitwaye Miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda, aho ngo "Rwanda Open" irushanwa mpuzamahanga ngarukamwaka rizaba mu kwezi kw’Ugushyingo kizaba cyaruzuye.

Yagize ati”mu mwaka umwe birashoboka ko ikibuga kiri ku rwego mpuzamahanga cyaba cyuzuye kuko ubu dufite imyobo icyenda kandi ikibuga mpuzamahanga cya Golf kiba gifite imyobo 18.”

Iki gice kirmo ishyamba nicyo kizakorwamo imyobo (ibibuga) 9 bya Golf
Iki gice kirmo ishyamba nicyo kizakorwamo imyobo (ibibuga) 9 bya Golf

Arongera ati “Twamaze kuvugana n’abaterankunga bamwe ku buryo binatinze bitazarenga amezi icyenda kugira ngo iki kibuga kibe cyuzuye ku buryo irushanwa mpuzamahanga tujya twakira (Golf Rwanda Open) ry’umwaka utaha tuzabe dufite ikibuga kiri ku rwego mpuzamahanga.”

Umwobo umwe w’ikibuga cya Golf wuzura utwaye Miliyoni 10 Frw

Mu myobo 18 iba igize ikibuga mpuzamahanga cya Golf ngo buri wose utwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni icumi nk’uko ubuyobozi bw’uyu mukino wa Golf mu Rwanda bubitangaza.

Kugira ngo uwo mwobo uba ukikijwe n’ubwatsi bwiza bugezweho buva muri Brazil wuzure utwara ibintu byinshi.

Umucanga nawo uri mu byifashishwa bakina
Umucanga nawo uri mu byifashishwa bakina

Mbere na mbere bitewe n’ingano y’ikibuga bacukura icyobo cya metero 2 gifite ubuso bungana n’ingano y’ikibuga,bakamenamo amabuye, bagashyiramo amatiyo y’amazi azajya yifashishwa kucyuhira,hakamenwamo umucanga muri ayo mabuye.

Iyo birangiye icyobo cyuzuye bamenaho umucanga mwinshi hejuru bagashyiramo ifumbire yabigenewe ubundi bagateraho ubwatsi ku buryo ibyo byose birangira amafaranga make yujuje icyo kibuga aba angana na Miliyoni 10 y’u Rwanda.

Ibi byose hiyongeraho gukora ibidendezi by’amazi no gutera ibiti byinshi hagati ya byabibuga kuko ngo biri mu bikenerwa mu gihe cy’irushanwa dore ko uteye agapira kagafata igiti cyangwa ntakarenze amazi aba ataye amanota.

Golf Club igizwe n’abanyamuryango basaga 150 batanga ibihumbi 450 mu mwaka ku cyiciro cy’abakuze, umugore n’umugabo bari muri club umugore yishyura kimwe cya kabiri cy’ibihumbi 450 gusa.

Iki kibuga ngo kigomba kwitabwaho bakata ubwatsi kugira ngo budakura
Iki kibuga ngo kigomba kwitabwaho bakata ubwatsi kugira ngo budakura

Abanyeshuri bo bishyura ibihumbi 5 naho abana batarageza imyaka 12 ntibishyura ndetse bo bakanahabwa n’ibikoresho ku buntu mu gihe abasanzwe babyigurira.

U Rwanda n’u Burundi ni byo bihugu byo mu karere k’Afurika yo hagati n’iburasirazuba bisanzwe bikinira Golf ku bibuga bitujuje ibipimo biri ku rwego mpuzamahanga.

Mu kibuga cya Golf Hashyirwamo amazi afasha abakinyi kuyarenza agapira kagana mu kindi
Mu kibuga cya Golf Hashyirwamo amazi afasha abakinyi kuyarenza agapira kagana mu kindi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka