Iburasirazuba: Hatangijwe siporo ngarukakwezi bahamagarira abantu kuyigira umuco

Mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe siporo ngarukakwezi kuri bose izajya ikorwa kuri buri cyumweru cya gatatu cya buri kwezi.

Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba ari mu bitabiriye iyi sporo maze ayishishikariza abantu bose
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba ari mu bitabiriye iyi sporo maze ayishishikariza abantu bose

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Kazaire Judith yayitangije ubwo yifatanyaga n’abatuye umujyi wa Rwamgana bazenguruka uwo mujyi biruka muri mucaka mucaka, ku cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2017.

Guverineri Kazaire avuga ko siporo ifitiye umubiri akamaro gakomeye maze ahamagarira abantu bose kuyigira umuco.

Agira ati “Igikorwa nk’iki cyabaye hose mu turere tw’iyi ntara. Twese kiratureba kuko ni ubuzima. Ndifuza ko iki gikorwa cya siporo kuri bose kitaba umuhango gusa ahubwo kibe umuco.”

Akomeza avuga ko mu rwego rwo gushimangira iyo gahunda ya siporo kuri bose, abaturage bagomba kuyitabira buri wese akora iyo ashoboye.

Abasaza nabo ntibatanzwe kuko nabo bagoroye ingingo bikorera siporo kuri bose
Abasaza nabo ntibatanzwe kuko nabo bagoroye ingingo bikorera siporo kuri bose

Hirya no hino mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba iyo siporo yaritabiriwe ndetse bishimira ko izajya iba buri kwezi.

Nambaje Aphrodise, umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yabwiye abitabiriye iyo siporo ko ari ikintu cy’agaciro kuko kubihuza n’icyumweru bizajya bifasha n’abemera kujya mu nsengero bamaze gukora siporo.

Iyo siporo yitabiriwe n'abatari bake
Iyo siporo yitabiriwe n’abatari bake

Umwe mu bitabiriye iyi siporo agira ati “Turishimye cyane kandi kuba abayobozi bafata iyambere mu kuyikora batanga urugero rwiza. Ndahamya ko ntawuzongera gucikanwa.”

Abahanga bagaragaza ko siporo ari ingenzi mu buzima ndetse bakavuga ko ari urukingo n’umuti ku ndwara zimwe na zimwe. Siporo kandi ngo ifasha kuvura umunaniro ikanongera imibanire y’abantu.

Nyuma yo kwirukanka bakoze n'imyitozo ngororamubiri binanura
Nyuma yo kwirukanka bakoze n’imyitozo ngororamubiri binanura
Bazengurutse ahantu hatandukanye biruka kuri mucaka mucaka
Bazengurutse ahantu hatandukanye biruka kuri mucaka mucaka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Congs Eastern Province Leadership! You made it! Governor na Mayor Gatsibo muri aba sportif rwose. Abanyarwamagana bo ndabona bose n’iyonka nta watanzwe guhera ku bayobozi n’abaturage!

mugabo yanditse ku itariki ya: 17-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka