Ibipfunsi, kumenagura imbaho n’imigeri, bimwe mu byaranze Iserukiramuco ry’imikino njyarugamba

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022, mu nyubako y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena, hasojwe iserukiramuco ry’imikino njyarugamba ry’umunsi umwe ryiswe ‘Martial arts sports festival’, ryabaga ku nshuro ya mbere.

Taekwando yongeye kwerekana ko yihagazeho mu Rwanda
Taekwando yongeye kwerekana ko yihagazeho mu Rwanda

Ni iserukiramuco ryahuje ingaga z’imikino njyarugamba ibarizwa hano mu Rwanda, mu gutangira ntabwo ingaga zose zitabiriye kuko habonetse izigera kuri 5 aho kuba 6 nk’uko byari biteganyijwe, izo akaba ari Karate, Taekwando, Judo, Kung fu ndetse na Boxing.

Bagabo placide wari uyoboye akanama gahuriweho na za federation mu itegurwa ry’iri serukiramuco, avuga ko ari igitekerezo bagize kuva cyera.

igipfunsi cyavuzaga ubuhuha no mu bato mu mukino wa Boxing
igipfunsi cyavuzaga ubuhuha no mu bato mu mukino wa Boxing

Ati “Ni igitekerezo cyaje mu mwaka wa 2013 dushaka gushyiraho umuryango w’ihuriro ry’imikino njyarugamba, yagombaga kuba ari federasiyo 6 zishyize hamwe. Intego rero yo kwishyira hamwe nta yindi, kwari ukugira ngo duhuze amaboko, duhuze imbaraga tugire ijwi rimwe ryumvikana kuko imikino yacu igira ahantu ihurira kugira ngo tujye tugira ibikorwa twajya duhuriramo”.

Ati “Urugero nk’iri serukiramuco ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye, ariko nanone twifuza kongera umubare munini w’abagana iyi mikino, kuko dutegura nk’iyi festival twari dufite intego yo kugira ngo abantu bamenye ko iyi mikino ihari kandi ikinwa n’abantu b’ingeri zose kandi ari imikino nk’iyindi atari ukurwana. Abagana izi siporo bazitinyuke twongere umubare kuko iyo abitabiriye babaye benshi bidufasha gutoranyamo abafite impanto kurusha abandi bikazadufasha kubona abazahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga. Iyi rero ni intangiriro yo kugira ngo dukore Rwanda Martial Union, izajya itegura festival nk’iyi ndetse turateganya ko yazaba na mpuzamahanga”.

Karamba Gwiza Anissa, asanzwe akinira mu ishuri ry'abato rya The Champions Karate Academy
Karamba Gwiza Anissa, asanzwe akinira mu ishuri ry’abato rya The Champions Karate Academy

Ni ibirori byari byitabiriwe n’abantu batandukanye bari baje kwihera ijisho iyo mikino, aho bashimishijwe cyane cyane n’ubuhanga bwari mu myiyereko y’imikino itandukanye, mu byiciro bitandukanye by’abakinnyi.

Umutoni Salama, visi Perezida wa kabili muri komite Olempike y’u Rwanda, yavuze ko ari igikorwa gisa n’aho cyari cyaragoranye gushyirwa mu bikorwa nyuma yo gukomwa mu nkokora na Covid-19, naho ubundi ni umushinga wari umaze igihe.

Ati “Nk’uko mubibonye ni igikorwa gikomeye, kugitegura cyasabye igihe kinini cyane, bagenzi banjye batubanjirije bari baragiteguye mbere ya Covid-19, nyuma kiza gukomwa mu nkora n’icyo cyorezo nticyaba. Ejo bundi aho Covid yatangiye kujyenza macye, nibwo twongeye kugitekereza tuki kuki tutahuza Abanyarwanda tukabibutsa imikino, kuko mu myiza bakunda n’iyi itanu irimo, muri macye ni igikorwa cyari kigambiriye kongera kwibutsa Abanyarwanda ko imikino ikiriho bakarushaho kuyikunda, bakegera amafedersiyo atandukanye tukagura tugakora amarushanwa mu gihugu ndetse no hanze”.

Havugimana Emmanuel usanzwe ari umutoza waTiger Wushu Kimisagara yakaraze inkota muri Arena ashimisha benshi
Havugimana Emmanuel usanzwe ari umutoza waTiger Wushu Kimisagara yakaraze inkota muri Arena ashimisha benshi

Ku ruhande rw’ingaga z’imikino njyarugamba bavuga ko bashimishijwe n’iri serukiramuco kuko bigiye kongera imbaraga mu mikino njyarugamba yose, nk’uko twabisobanuriwe na Uwiragiye Marc, uyobora federasiyo ya Kungfu Wushu mu Rwanda.

Ati “Ikintu cya mbere, iyi festival izongera imbaraga mu mikino njyarugamba yose, kuko nk’ubu uyu munsi twize gukorera hamwe duhuza imbaraga, bizeye ko tuzarushaho no gutezanya imbere twungurana inama, buri wese aho yagize intege nke bagenzi be bakamucyaha bati kora gutya, tukungurana inama, tugakomeza guteza imbere imikino njarugamba”.

Ni uko muri taekwando bikaragaga bakamena imbaho bazisanze mu kirere
Ni uko muri taekwando bikaragaga bakamena imbaho bazisanze mu kirere

Ku ruhande rwa Kigali Arena nk’inzu y’imikino n’imyidagaduro, bishimiye ko iki gikorwa cyagenze neza, nk’uko twabisobanuriwe na Sharangabo Alexis, ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Kigali Arena.

Ati “Nka Kigali Arena ahabera imikino n’imyidagaduro dufite inshingano zo gukorana n’amafederasiyo muri siporo no gufasha sosiyete, rero n’ubwo ari ah’ubucuruzi ariko hari no gukorana n’izo federasiyo cyane cyane mu guteza imbere siporo. Ni muri urwo rwego iki gikorwa n’aba bari batarakinira muri iyi nyubako, nabo baze bakiniremo kuko ntabwo ari iya Basketball, volleyball cyangwa ibitaramo gusa. Twishimiye rero ko iki gitekerezo bagize kibashije kuba noneho kikabera muri Kigali Arena. Nkeka ko ari n’ubwa mbere abantu barebye imikino hafi 5 icyarimwe, ndetse banasobanukiwe itandukaniro riri hagati y’iyi mikino”.

Nta mukino woroha, aha umutoza yahaga amabwiriza umukinnyi we mu karuhuko
Nta mukino woroha, aha umutoza yahaga amabwiriza umukinnyi we mu karuhuko
Umutoni Salama, visi Perezida wa kabiri muri Komite Olempike y'u Rwanda
Umutoni Salama, visi Perezida wa kabiri muri Komite Olempike y’u Rwanda
Bagabo placide
Bagabo placide
 Muhawenimana Deo agaragaza Taolu ziba muri kungfu
Muhawenimana Deo agaragaza Taolu ziba muri kungfu
Uwiragiye Marc
Uwiragiye Marc
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukoraneza turabemera
Mukomerezaho murakoze

Ndagimana Emile yanditse ku itariki ya: 21-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka