Ibihugu icyenda bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Tennis de Table
Mu mpera z’iki cyumweru u Rwanda rurakira irushanwa mpuzamahanga rya Tennis, rikazahuza ibihugu icyenda byo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati mu bakinnyi batarengeje imyaka 18
Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 30/11/2018. mu Rwanda hazabera irushanwa mpuzamahanga rya Tennis, aho ibihugu icyenda ari byo byamaze kwemera kuzitabira iri rushanwa rizasozwa tariki 02/12/2018.
Ibihugu icyenda byamaze kwemera kuzitabira iri rushanwa ni Djibouti, Ibirwa bya Maurice, Somalia, Kenya, Tanzania, Uganda, Erithrea n’u Rwanda ruzakira irushanwa
Ndizeye Yves umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda (RTTF) mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yatangaje ko bafite icyizere cyo u Rwanda ruzitwara neza muri iri rushanwa kuko babonye imyitozo ihagije harimo n’iyakorewe mu Bushinwa.
Yagize ati " Bamaze amezi abiri mu Bushinwa bitoza, si u Rwanda rwonyine kuko hariyo ibihugu 14 harimo ibyo muri Afurika, i Burayi no muri Aziya, ibi rero biduha icyizere cyo kwitwara neza kuko urwego bariho rwariyongereye."
"Twigishijwe n’ibihugu bimaze gutera imbere muri uyu mukino banatugira inama, hari intambwe ishimishije igaragara abakinnyi bagezeho ku buryo twizeye ko hari n’abazitwara neza muri aya marushanwa."
Mbere y’uko iri rushanwa ritangira, rirabanzirizwa n’amahugurwa y’abasifuzi yatangiye kuri uyu wa mbere iminsi, akazasozwa tariki 29/11/2018, naho imikino yose ikazajya ibera mu kigo cya Green Hills Academy.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|