Ibihugu 39 n’ikipe y’impunzi ni bo bazitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu Rwanda

U Rwanda rugiye kuba igihugu cya mbere cyakiriye ibihugu byinshi muri shampiyona Nyafurika ya Taekwondo, aho izanitabirwa n’ikipe y’impunzi yo muri Kenya

Guhera tariki 13 kugera tariki 17/07/2022 mu Rwanda muri BK Arena hazabera Shampiyona ya Afurika ya Taekwondo “African Taekwondo Championships , Kigali 2022” , abanyarwanda baratangaza ko biteguye neza iri rushanwa kandi biteguye gutwara imidari.

Ikiganiro n'itangazamakuru cyasobanuraga aho imyiteguro y'iri rushanwa igeze
Ikiganiro n’itangazamakuru cyasobanuraga aho imyiteguro y’iri rushanwa igeze

Ni shampiyona yaherukaga kubera mu gihugu cya Senegal aho yari yitabiriwe n’ibihugu 32 bikaba ndetse icyo gihe byari n’agahigo gashyizweho ku mugabane wa Afurika.

U Rwanda ubwo rwasabaga kwakira iri rushanwa rwari rwihaye intego byibura yo kwakira ibihugu 40, ubu kwiyandikisha bikaba byarangiye ibihugu 40 bimaze kuzura, harimo muri rusange ibihugu 39 kongeraho ikipe y’impunzi yo muri Kenya.

Aka kazaba ari agahigo k’igihugu cya mbere cyakiriye ibihugu byinshi, ndetse n’umubare w’abiyandikisha bikaba byarasojwe hiyandikishije abakinnyi 578, mu gihe u Rwanda rwari rwihaye kwakira nibura abantu 500.

U Rwanda rwizeye kuzitwara neza muri Shampiyona ya Afurika ya Taekwondo igiye kubera mu Rwanda

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga mukuru wa Federasiyoya Taekwondo mu Rwanda Boniface Mbonigaba ko ikipe ihagaze neza kandi hari gukorwa igishoboka cyose ngo yegukane imidari, anashimira Leta y’u Rwanda yabateye inkunga

Yagize ati “Kugeza ubu ikipe imeze neza umutoza amaze iminsi akorana nayo, hari gukorwa igishoboka cyose ngo yegukane imidari. Aha rero turashimira Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri ya Siporo, Ambasade ya Koreya mu Rwanda n’abandi”

Umunyamabanga mukuru wa Federasiyoya Taekwondo mu Rwanda Boniface Mbonigaba
Umunyamabanga mukuru wa Federasiyoya Taekwondo mu Rwanda Boniface Mbonigaba

Bagabo Placide Umuyobozi w’iri rushanwa rizabera mu Rwanda, yatangaje ko imyiteguro ku ruhande rwo kwakira irushanwa imeze nezza kandi biteguye kuzerekana riteguye neza mu mateka ya Taekwondo muri Afurika.

“Imyiteguro iri kugenda neza, tugiye kubereka shampiyona iteguye kurusha andi yose yabayeho muri Taekwondo muri Afurika. Ni iby’agaciro ari twe Federasiyo ya mbere ivutse vuba igiye kwakira irushanwa riri ku rwego nk’uru”

Bagabo Placide Umuyobozi w'iri rushanwa rizabera mu Rwanda
Bagabo Placide Umuyobozi w’iri rushanwa rizabera mu Rwanda

Abitabira iri rushanwa biyandikisha ku giti cyabo aho bishyura hagati y’amadolari 100 na 150, bakiyishyurira itike y’indege cyangwa imodoka bitewe n’aho aturuka, ndetse n’ibindi byose azakenera mu irushanwa.

Iri rushanwa rikaba rizakinwa mu byiciro bibiri harimo ikizwi nka Kyorugi cyangwa se kurwana hagati y’abantu babiri, ndetse n’icyiciro cya Poompsae ubusanzwe mu mikino njyarugamba nka Karate bizwi nka Kata cyangwa se Kwiyereka.

Usibye iri rushanwa mu Rwanda hazanabera n’inama y’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo muri Afurika, ahitezwe ko na Perezida wa Federasiyo ya Taekwondo ku isi azitabira iyi nama ndetse agakurikirana n’iri rushanwa.

AMAFOTO: Shema Innocent

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka