I Kigali hatashywe ikibuga cya Golf kiri ku rwego mpuzamahanga (Video)

Tariki 8 Kanama 2021, ’Rwanda Ultimate Golf Course Ltd’, Ikigo gishamikiye ku Kigo cy’Ubwishingizi mu Rwanda (RSSB) cyatashye ikibuga cya Golf gifite agaciro kabarirwa muri za Miliyari z’Amafaranga y’ u Rwanda, cyari kimaze amezi atari makeya cyubakwa.

Jack Bryan, Umuyobozi Mukuru wa Kigali Golf Resort and Villas, asobanura imiterere y'iki kibuga
Jack Bryan, Umuyobozi Mukuru wa Kigali Golf Resort and Villas, asobanura imiterere y’iki kibuga

Icyo kibuga cya Golf gifite imyobo 18, cyubatse ku butaka bufite ubuso bwa hegitari 52.

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, gushora imari mu kubaka icyo kibuga cya Golf byaturutse ku kuba ibibuga bya Golf biri ku rwego mpuzamahanga ari bimwe mu bikenerwa mu bukerarugendo, kuko ngo ubukerarugendo bushingiye ku bibuga bya Golf bwinjiza asaga Miliyari 44 z’Amadolari, kandi akaba yiyongeraho agera kuri 11% buri mwaka.

Umugabane wa Afurika, ubu ngo ufite ibibuga bya Golf 932 gusa, ibyo ngo nta nubwo bigize 2% y’ibibuga bya Golf ku rwego rw’ Isi. Ibyinshi muri ibyo bibuga bya Golf muri Afurika, biherereye muri Afurika y’Epfo, mu gihe hari ibindi bihugu biba bifite ibyo bibuga, ariko bitari ku rwego mpuzamahanga, cyangwa se bitararangira kubakwa.

Rugemanshuro ati "Ibyo byagaragaye nk’amahirwe y’ishoramari akomeye ku Rwanda, kuko kuba u Rwanda rwashoboye kubaka ikibuga cya Golf kiri ku rwego mpuzamahanga byazamuye ubukerarugendo bwarwo, nk’ahantu hasurwa na ba mukerarugendo bakunda iyo siporo".

Regis Rugemanshuro
Regis Rugemanshuro

RSSB yashoye agera kuri Miliyari 17.7 z’ amafaranga y’ u Rwanda mu bikorwa byo kubaka icyo kibuga, harimo kubaka ikibuga ubwacyo, kubaka aho abaje gukina bakugama, inzira ihuza ibice bibiri by’ ikibuga yubatse munsi y’umuhanda wa kaburimbo, kwishyura abagombaga kwimurwa (expropriation), kugura imashini zishinzwe gutunganya ikibuga n’ibindi.

Igishushanyo cy’ uko icyo kibuga cya Golf cyubatse, cyakozwe n’ uwahoze ari umukinnyi wa Golf witwa Gary Player, cyubakwa na Sosiyete yitwa ’Gregori International’.

Mu rwego rwo kubyaza inyungu iryo shoramari, uwo mushinga wahawe Sosiyete yitwa ’UGOLF’ isanzwe izobereye mu gukurikirana (managing) ibibuga bya Golf , aho ikurikirana ibibuga bya Golf bisaga 600 hirya no hino ku isi ndetse ngo ikaba ifite abanyamuryango banditse bagera ku bihumbi mirongo itatu (30.000).

Iyo Sosiyete yahawe gukurikirana icyo kibuga cya Golf izaba ifite inshingano zo gutegura amarushanwa mpuzamahanga, kuzana abantu b’abanyamwuga mu bya Golf aho ku kibuga, n’ibindi.

Abayobozi bavuga ko mu gihe cyo kubaka icyo kibuga, abantu basaga 500 babonye akazi, naho ubu nyuma yo gufungura kikaba kizatanga amahirwe y’ akazi ku bantu bagera kuri 200 harimo abashinzwe kwita ku kibuga, abakira abantu, n’ ibindi.

Dushimimana Josue, Umuyobozi wa ’Rwanda Ultimate Golf Course Ltd’ yavuze ko mu myaka itanu iri imbere, bateganya kuba bafite abanyamuryango nibura bagera kuri 500. Yongeyeho ko bateguye ishuri ryigisha umukino wa Golf ku babyifuza, batitaye ku myaka yabo.

Yagize ati "Ubu byaratangiye, twigeguye kwakira abanyamuryango, abakinnyi ba Golf, ndetse n’abashaka kwiga uwo mukino. Twiteguye kwakira amarushanwa ndetse no gufatanya n’ibindi bigo mu gutegura amarushanwa, ariko tunubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19".

Ikibuga cyatashywe tariki 8 Kanama 2021, gifatwa nk’ icyiciro cya mbere cy’umushinga, kuko hazaba n’ igice cya Kabiri nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi wa RSSB. Ibikorwa bikubiye mu cyiciro cya kabiri cy’uwo mushinga biteganyijwe kurangira mu 2025, icyo gihe bikazaba bifite agaciro ka Miliyari 145 z’ Amafaranga y’ Rwanda.

Agaciro k’icyo kibuga cya Golf, ubu ngo kagera kuri Miliyari 34.5 z’Amafaranga y’u Rwanda, kuko RSSB yatangiye kugisana no kucyagura cyari gifite agaciro ka Miliyari 16.8 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe cyacungwaga na Kigali Golf Club ( ishyirahamwe ry’abakinnyi ba Golf), nyuma hiyongeraho Miliyari 17.7 z’ amafaranga y’u Rwanda RSSB yashoyemo icyubaka neza.

Mu cyiciro cya kabiri cy’uwo mushinga, ngo hazaba harimo kubaka hoteli nziza yo ku rwego rw’inyenyeri eshanu, n’indi nyubako hafi y’ ikibuga, ibyo byose ngo bikazagenda byongera agaciro k’icyo kibuga nk’ uko Umuyobozi wa RSSB yabivuze.

Iki kibuga gifite ahantu hagenewe abakinnyi bashya bigira umukino
Iki kibuga gifite ahantu hagenewe abakinnyi bashya bigira umukino

Gusa muri icyo cyiciro cya kabiri cy’ umushinga, ngo bazakorana n’ abandi bashoramari babyifuza, kandi ubu ngo hari abatangiye kubegera babasaba gufatanya muri uwo mushinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka