Hategekimana Timamu yegukanye irushanwa rya Triathlon ryabereye i Rwamagana

Hategekimana Timamu niwe wanikiye abandi mu mukino wa Triathlon ukomatanya imikino itatu ariyo koga, kunyonga igare no kwiruka ku maguru.

Hategekimana Timamu wahize abandi ahabwa ibihembo n'umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana
Hategekimana Timamu wahize abandi ahabwa ibihembo n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana

Uwo musore uturuka mu karere ka Karongi, yegukanye iryo rushanwa ryabereye ku kiyaga cya Muhazi mu Karere ka Rwamagana ku wa gatandatu tariki ya 09 Nzeli 2017.

Timamu yakoresheje iminota 11 mu koga ahantu hareshya na metero 750 akoresha isaha n’umunota umwe, mu kunyoga igare ahareshya na kirometero 20, anakoresha isaha imwe n’iminota 24 mu kwiruka n’amaguru.

Timamu yakurikiwe na Bebeto n’uwitwa Jackson, mu bakobwa uwaje ari uwa mbere ni Uwineza Hanani akurikirwa na Tuyishime Alice.

Hategekimana na bagenzi be bamuguye mu ntege muri iri rushanwa
Hategekimana na bagenzi be bamuguye mu ntege muri iri rushanwa

Abitabiriye bose bari 18 n’amakipe ane. Hakaba hari bamwe mu bakinnyi bahitagamo gukina umukino umwe mu gihe abandi bayikinaga yose uko ari itatu.

Akimara kwegukana iri rushanwa ngarukakwezi rya Triathlon, Timamu yatangaje ko yakoresheje ingufu nyinshi.

Agira ati “Ndakora cyane ni yo mpamvu nje ndi uwa mbere, kandi nizera ko nzagera kure nimbona ibikoresho. Ntabwo byoroshye kubona igare, ntitwirengagije ko hari abantu bagorwa no kubona amazi magari bakoreramo.”

Hanani watsinze mu bakobwa we yavuze ko uwo mukino ugenda utera intambwe ikomeye mu Rwanda.

Uwineza Hanani uri iburyo, na Tuyishime Alice waje ku mwanya wa kabiri
Uwineza Hanani uri iburyo, na Tuyishime Alice waje ku mwanya wa kabiri
Uwineza Hanani wanikiye abandi bakobwa
Uwineza Hanani wanikiye abandi bakobwa

Asaba ko bahabwa amahugurwa hanze y’igihugu n’imbere mu gihugu bakabona n’ibikoresho bigezweho kugira ngo bazahatane n’abanyamahanga bizeye gutsinda.

Uyu mukobwa witwa Alice Tuyishime nawe yitwaye neza aza ku mwanya wa kabiri
Uyu mukobwa witwa Alice Tuyishime nawe yitwaye neza aza ku mwanya wa kabiri

Agira ati “Jyewe numva nkeneye kujya kwimenyereza hanze n’ibikoresho tudafite kugira ngo tuzasohokere igihugu twizeye urwego rwiza rwo guhatana.”

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis yashimye urwego ayo marushanwa yagaragaje.

Yemeza ko uyu mukino uri ku rwego rwiza ku ruhando mpuzamahanga. Avuga ko mu minsi ya vuba hari amahugurwa akomeye agiye guhabwa abantu bose bafite aho bahurira na Triathlon.

Agira ati “Umukobwa wacu Hanani aherutse mu marushanwa mu Misiri aba uwa gatatu. Birerekana ko turi ku rwego rwiza.

Uko twiyubaka tuzagenda tubona ibikoresho ndetse vuba aha dufite amahugurwa y’abakinnyi, abasifuzi n’abandi bafite aho bahurira n’uyu mukino.”

Mbaraga Alexis Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'umukino wa Triathlon mu Rwanda
Mbaraga Alexis Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda

Ayo marushanwa yabereye kuri Muhazi Beach n’abayobozi. Abasiganwa ku magare bakaba bageraga mu mujyi wa Rwamagana bagakata bagasubira kuri Muhazi.

Aba bari bagiye gusiganwa mu koga
Aba bari bagiye gusiganwa mu koga
Basiganwaga 750m
Basiganwaga 750m
Bava mu Mazi bakomereza ku magare
Bava mu Mazi bakomereza ku magare
Nyuma y'igare baniruka n'amaguru
Nyuma y’igare baniruka n’amaguru
Impanuka zoroheje ntizibuza irushanwa gukomeza
Impanuka zoroheje ntizibuza irushanwa gukomeza
Imbangukiragutabara ziba ziri hafi ku bagize ikibazo
Imbangukiragutabara ziba ziri hafi ku bagize ikibazo
Abafana baba ari benshi
Abafana baba ari benshi
Ni n'umwanya wo gusabana ku nshuti bitegeye amazi
Ni n’umwanya wo gusabana ku nshuti bitegeye amazi

Photo: Kwizera Furgence

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka