Hakizimana Theogene wahoze asabiriza ubu aserukira igihugu

Hakizimana Theogene wahoze asabiriza mu mujyi wa Gisenyi (ubu wabaye Rubavu) kubera ubumuga bw’amaguru, ubu niwe userukira igihugu mu mahanga kubera umukino wo guterura ibiremereye.

Hakizimana Theogene wambaye umupira w'icyatsi ari mu myitozo
Hakizimana Theogene wambaye umupira w’icyatsi ari mu myitozo

Mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga, Hakizimana Theogene avuga ko n’abafite ubumuga batagomba kwitinya no gusubizwa inyuma kuko bashoboye, ibi akabihera ko nyuma yo kuva mu muhanda aho yasabirizaga ubu ariwe usohokera igihugu mu marushanwa mpuzamahanga.

Yavutse mu 1981 mu cyahoze ari Komini Kanama, Perefegitura ya Gisenyi, avukana indwara izwi nk’imbasa yafashe akaguru kamwe, ku myaka umunani nibwo ababyeyi be bamujyanye kwa muganga maze kubera inshinge bamuteye zituma n’akandi kaguru kanyunyuka.

Ubuzima bwe yumvise ko ntacyo buzamugezaho agana iyo mu muhanda gusabiriza, aho buri gitondo yavaga mu mujyi wa Kanama uzwi nka mahoko akajya guhagarara ku muhanda ateze abo batasezeranye ngo bamufashe abone kubaho.

Hakizimana Theogene, umugabo utuje kandi ucisha makeya,’uko abayeho kuko afite umuryango ubayeho neza, kandi agatungwa nibyo akora, ndetse agaterwa ishema no kuba ahagararira igihugu.

Iyo avuga ubuzima bwe mu maso ye haboneka nk’ahamusubiza mu byahise bisa nibitaramushimisheje, gusa uyu munsi avuga ko afite ishema ryo kuba afite umuryango atunze kandi ahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga akoresheje ingingo ze zatumye ashobora kuzenguruka ibihugu byinshi by’Isi.

Umwe mu bo ashimira kuba inzira y’ubuzima bwe, harimo Madam Marie bonne wamusabye kuva mu bikorwa byo gusabiriza ahubwo akagana koperative bakamufasha kwiteza imbere.

Agira ati “Marie Bonne yansabye kuva mu bikorwa byo gusabiriza nkajya muri koperative kugira ngo bamfashe, narabyumvise nditabira, gusa igitangaje nuko nyuma y’amezi atandatu, uwitwa Claver Rwaka, yadusuye akambwira ko nashobora umukino w’abaterura ibiro byinshi nkakomeza gutyo.”

Hakizimana avuga ko iyo atagira ubufasha Atari gushobora uyu mukino ahubwo ngo Hon Rwaka niwe wamufashije.

Ati “Rwaka yambaye ahafi kuva 2002 najya mu mikino yo guterura, maze 2003 nsohokera igihugu muri Nigeria, ibintu byampaye amahirwe yo gukomeza guhagararira u Rwanda mu bindi bihugu muri uyu mukino.”

Gukunda guterura, Hakizimana avuga ko byatangiye kumwinjiriza maze nawe bituma bishyiraho umutima maze imyaka yakurikiye atuma ashobora kujya mu bihugu bitandukanye birimo Nigeria, Libya, Dubai, u Bwongereza, Congo Brazzaville, Colombia na Brazil, abikesheje umukino wo guterura n’umukino wa basket ball bakina bicaye.

Kuba umuntu afite ubumuga kuri Hakizimana Theogene ngo ntibyagombye kuba inzitizi zo gutera imbere, ahubwo asaba ko abafite ubumuga bakoresha ingingo zabo mu kwiteza imbere kandi hari amahirwe bafite.

Ati “Kugira ubumuga ntibivuze ko umuntu ntacyo ashoboye, ahubwo bakeneye kwegerwa bakagirwa inama bagakoresha ingingo bafite mu kwiteza imbere, gusabiriza ntacyo wageraho, ariko iyo ukoresheje impano yawe ushobora kwibeshaho ndetse uteza igihugu imbere.”

Gukina iyi mikino byatumye ashobora kuba umutoza w’ikipe y’igihugu ikina umukino wo guterura ibiremereye, umukino wamuhaye akazi agashobora kubaka inzu yo kubamo no kugura ibibanza bibiri mu mujyi wa Rubavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amahirwe yinkware siyo yinkoko munywanyi

ceceka yanditse ku itariki ya: 4-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka