Hakizimana na Mutimukeye utaherukaga gusiganwa begukanye "Gicumbi Hills Duathlon Challenge"

Mu isiganwa rya Duathlon ryabereye mu karere ka Gicumbi, Hakizimana Félicien ku nshuro ya gatatu yegukanye umwanya wa mbere, Mutimukeye Saidate aba uwa mbere mu bakobwa

Kuri ki Cyumweru mu karere ka Gicumbi hakomereje irushanwa rya Duathlon, irushanwa rikomatanya umukino wo kwiruka n’amaguru ndetse no gusiganwa ku magare, mu gihe iyo hiyongereyeho koga mu mazi witwa Triathlon.

Iri rushanwa ryiswe Gicumbi Hills Duathlon Challenge ryaje kwegukanwa na Hakizimana Félicien waherukaga no kwegukana andi masiganwa abiri yabereye i Nyanza na Huye, aho yakoresheje isaha imwe n’amasegonda atandatu.

Hakizimana Félicien yongeye kwanikira abandi i Gicumbi
Hakizimana Félicien yongeye kwanikira abandi i Gicumbi

Ku mwaya wa kabiri haje Ngendahayo Germain wakoresheje isaha imwe n’amasegonda 30, ku mwanya wa gatatu haza uwitwa Gashyayija Jean Claude wakoresheje isaha imwe, umunota umwe n’amasegonda icyenda.

Mu bakobwa, uwaje ku mwanya wa mbere ni Mutimukeye Saidate wari umaze amezi arindwi adakina , akaba yakoresheje isaha imwe, iminota 19 n’amasegonda 51, ku mwanya wa kabiri haza Nyirankudimana Euphrasie, ku mwanya wa gatatu haza Uwitonze Francine.

Mutimukeye Saidate waherukaga gukina muri Werurwe uyu mwaka
Mutimukeye Saidate waherukaga gukina muri Werurwe uyu mwaka

Mutimukeye Saidate waherukaga gukina mu kwa gatatu mu irushanwa ryabereye Centrafurika aho yanabaye uwa mbere, yavuze ko n’ubwo ataherukaga gukina amarushanwa ariko yakoraga imyitozo ari nabyo byatumye atsinda.

Ati “Impamvu yamfashije gutsinda ni imyitozo nari maze iminsi nkora, ariko amarushanwa sinyitabire., kuko nsinabikekaga ko nza gutsinda ariko ku cyizere cyanjye n’Imana ikaba yamfashije igare ryanjye ntirigire ikibazo najye singire ikibazo”

Mutimukeye Saidate ahabwa igihembo nk'umukobwa waje imbere
Mutimukeye Saidate ahabwa igihembo nk’umukobwa waje imbere
Abakobwa batatu baje ku myanya ya mbere
Abakobwa batatu baje ku myanya ya mbere

Hakizimana Félicien nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere yavuze ko ikintu gikunda kumufasha ari imyitozo y’amaguru ihagije aba yakoze, no ku igare akaba afite ubunararibony buhagijee, ubu akaba agiye gushyira imbaraga no mu kwiga koga ku buryo nibakina Triathlon yuzuye naho azitwara neza.

Mu basheshe akanguhe, hatsinze Nyandwi Vianney wakoresheje isaha imwe, iminota 10 n’amasegonda 17, akurikirwa na Nkubiri Boniface ndetse na Abdoulkarim Corneille.

Rukundo Augustin ni we ufite ubumuga (bw’ukuboko kumwe) witwaye neza, aho yakoresheje isaha imwe, iminota 14 n’amasegonda 26 mu gihe kandi hashimiwe na Ntageruka Alphonse ufite ukuguru kumwe.

Perezida wa Federasiyo ya Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis, yavuze ko bishimiye uko irushanwa ry’i Gicumbi Hills ryagenze, anavuga ko muri gahunda bafite mu minsi iri imbere harimo no kongeramo irindi siganwa rishobora kubera mu karere ka Karongi.

Ati “Icyifuzo cyacu ni uko twagera mu bice byose by’igihugu kugira ngo Triathlon bayimenye kandi bayikunde. Kubera ubutumburuke bwa hano turashaka ko twahagira icyicaro cy’imyitozo. Harimo ububyutse ku makipe, hari atitabiraga ariko byatangiye gukemuka.”

“ Ubu turateganya gukirikiza Rubavu na Kigali, ariko ku busabe bwa Karongi yifuje ko twashyiramo irushanwa, bishoboka ko hajyamo irushanwa muri uku kwezi kwa 11 kuko bagaragaje ubushake, ni nabwo bwitabire mwabonye uyu munsi”

Abasiganwa banakoze ibilometero 20 ku igare
Abasiganwa banakoze ibilometero 20 ku igare

Usibye amarushanwa ya Rubavu na Kigali asigaye ngo basoze shampiyona y’uyu mwaka, biteganyijwe ko u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga izahuza amashyirahamwe y’imikino ya Triathlon ku isi mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, inama izabera mu karere ka Rubavu.

Andi mafoto yaranze "Gicumbi Hills Duathlon Challenge"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka