Hakizimana na Mutimukeye begukanye Rubavu-Fratri Duathlon Challenge yitabiriwe n’abamyamahanga

Mu isiganwa ryiswe Rubavu-Fratri Duathlon Challenge ryabereye mu karere ka Rubavu, Hakizimana Félicien na Mutimukeye Saidati ni bo begukanye imyanya ya mbere.

Mu gihe mu karere ka Rubavu hari kubera inama mpuzamahanga ihuza amashyirahamwe ya Triathlon yo mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (FRATRI), hanabereye isiganwa ryanitabiriwe n’abamyamahanga.

Hakizimana Félicien na Mutimukeye Saidati begukanye irushanwa rya Rubavu-Fratri Dualthlon Challenge.

Mu bagabo, Hakizimana Félicien ni we waje kwegukana iri siganwa, biba ku nshuro ya kane yikurikiranya Hakizimana yegukanye iri rushanwa.

Duathlon ikomatanya imikino ibiri (uyu munsi kwari ugusiganwa ku maguru ndetse no ku igare)
Duathlon ikomatanya imikino ibiri (uyu munsi kwari ugusiganwa ku maguru ndetse no ku igare)

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 25 mu cyiciro cy’abagabo barimo umwe waturutse muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, na batatu baturutse muri Centrafrica.

Mu cyiciro cy’abagore hari hitabiriye bane, aho Mutimukeye Saidati ari we waje kwanikira abandi atahana umwanya wa mbere

Mutimukeye Saidati wabaye uwa mbere mu bagore
Mutimukeye Saidati wabaye uwa mbere mu bagore

Usibye kandi aba, irushanwa ryanitabiriwe harimo n’abakinnyi babiri bafite ubumuga, aho icyiciro bakinnye cyitwa Para-Duathlon.

Iri rushanwa ryanitabiriwe n'abaturutse hanze y'u Rwanda barimo Centrafrika na DR Congo
Iri rushanwa ryanitabiriwe n’abaturutse hanze y’u Rwanda barimo Centrafrika na DR Congo

Abakinnyi baje ku myanya ya mbere mu byiciro byose.

Abagabo

1. Hakizimana Félicien : 2h00’46"
2. Ngendahayo Germain: 2h00’48"
3. Mutijima François: 2h01’12"

Abagore

1. Mutimukeye Saidathe: 02h49’39"
2. Nyirandikubwimana Euphrasie: 03h16’20"
3. Uwitonze Francine: 3h24’40"

Para-Duathlon
1. Rukundo Augustin
2. Ntageruka Alphonse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka