Gusimbuka umugozi ni siporo nziza, ariko hari abatayemerewe

Ku rubuga www.regivia.com bavuga ko siporo yo gusimbuka umugozi ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri cyane cyane mu gice cy’amaguru, bikagabanya ibinure byitsindagira ku matako.

Gusimbuka umugozi bituma ibinure bishonga vuba, ibyo bigafasha umuntu gutakaza ibiro mu gihe abyifuza.

Gusimbuka umugozi bituma umutima ukora cyane, bigatuma umuntu ahorana imbaraga.

Nubwo siporo yo gusimbuka ari nziza cyane ariko, hari abatayemerewe. Abantu bafite ibiro byinshi ntibakwiye gukora siporo yo gusimbuka umugozi kuko akenshi baba bababara mu ngingo.

Abo bafite ibiro by’umurengera bakunda no guhura n’ibibazo by’indwara zitandukanye, bityo rero bakagirwa inama yo kudakora siporo yo gusimbuka umugozi, kuko ishobora gutuma bamererwa nabi.

Ku rubuga www.terrafemina.com, bavuga ko siporo yo gusimbuka umugozi igaragara nk’idakomeye, ariko ni siporo yuzuye, kuko ifasha n’abateramakofe gutakaza ibiro kandi bakarushaho kugira imikaya “muscle” ikomeye.

Iyo siporo yo gusimbuka umugozi ikozwe neza kandi ku buryo buhoraho, bifasha imikaya yo ku maguru, mu mugongo n’iyo ku nda gukomera.

Umuntu ukora siporo yo gusimbuka umugozi nibura iminota 15, akabikora gatatu mu cyumweru, akabijyanisha n’indyo nziza itangiza ubuzima, nta kabuza abona umusaruro w’iyo siporo mu gihe kitarenze amezi abiri.

Iminota cumi n’itanu (15) yo gusimbuka umugozi, igereranywa n’iminota mirongo itatu (30) yo kwiruka, cyangwa kumara isaha umuntu akina volley ball.

Siporo yo gusimbuka umugozi ni siporo nziza kandi idahenda, kuko ntisaba ikibuga cyabugenewe, aho umuntu ari hose n’iyo haba ari hato yayikora, keretse abatuye mu nzu zigerekeranye, kuko utuye mu nzu yo hejuru asimbutse, yabangamira abo hasi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze cyane kubwinama nziza muba mutugezaho cyane ko ngewe ibi byo gusimbuka umugozi sinabihaga akamaro kanini pe aeiko kuva menye ko aringenzi
ndaza kubisangiza nabandi ahubwo,
Murakoze cyane pe.

Ismael yanditse ku itariki ya: 8-06-2020  →  Musubize

Ndabashimiye cyane!! Nabazaga nti" umuntu wabazwe yemerewe gukora sport yo gusimbuka umugozi".maze imyaka 2 mbazwe. Murakoze

Amahoro yanditse ku itariki ya: 23-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka