Giesen Jean Jean ni we wegukanye Rallye des Milles Collines 2017

Gakwaya Claude utitabiriye Rallye des Milles Collines 2017 yabereye i Nyamata, yarangije Shampiona y’u Rwanda ari we uri imbere kuko ntawabashije gushyikira amanota yari afite

Imodoka yari itwawe na Giesen Jean Jean ni yo yaje ku mwanya wa mbere kuri uyu wa Gatandatu
Imodoka yari itwawe na Giesen Jean Jean ni yo yaje ku mwanya wa mbere kuri uyu wa Gatandatu

Kuri uyu wa Gatandatu i Nyamata ni bwo habaye irushanwa rya nyuma risoza Shampiona y’amamodoka y’uyu mwaka wa 2017, iri siganwa rizwi nka Rallye des Milles Collines ryegukanywe na Jean-Jean Giesen wari ufatanyije na Yannick de Walque, bakaba bakoresheje Isaha imwe, iminota 35 n’amasegonda 23.

Abasiganwa banyuraga mu mihanda ya Gashyushya na Mwogo
Abasiganwa banyuraga mu mihanda ya Gashyushya na Mwogo

Muri iri siganwa ryari ririmo imodoka zitari ku rwego rwo hejuru, Nyiridandi Fabrice (Yotto) wari uri ku mwanya wa kabiri mbere yaryo, ntiyabashije kurisoza kuko yaje kugira ikibazo cy’imodoka, bituma atabasha gushikira Gakwaya Jean Claude wari ufite amanota ya mbere.

Yannick de Walque wafatanyaga na Giesen Jean Jean, nyuma y’iri siganwa yadutangarije ko yishimiye ko babashize gusoza isiganwa n’ubwo batorohewe mu nzira bayuzemo

Yagize ati " Byari bigoye, twagize ibyago turatobokesha inshuro ebyiri, ariko Imana ishimwe twarangije neza kandi tuba aba mbere kubera ubuhanga bwa Pilote wanjye, hari imihanda mibi kandi dutoya harimo n’amabuye mabi, kongeraho n’umuvuduko twari dufite byatumye dutobokesha"

Umuyobozi w’umukino wo gusiganwa ku mamodoka Gakwaya Christian, yadutangarije ko kugeza ubu bishimira uburyo iyi Rally ikomeje kugenda izamuka kuko n’abaturuka hanze bakomeje kuyitabira

Gakwaya Christian Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku mamodoka mu Rwanda
Gakwaya Christian Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku mamodoka mu Rwanda

"Icya mbere cyo kwishimira ni uko iyi Rally ikiba kandi izahora iba, ni Rally ubona ko iri kugenda izamuka kuko ubu itangiye kugera ku rwego tugira abava Uganda n’u Burundi, ikindi ni uko ihora ibera igihe ikaba itaranasiba an rimwe kuva yatangira"

Zimwe mu modoka zitabiriye isiganwa ntizari ziri ku rwego rwo hejuru
Zimwe mu modoka zitabiriye isiganwa ntizari ziri ku rwego rwo hejuru
Yotto Fabrice ni umwe mu bakinnyi bari kuzamuka neza
Yotto Fabrice ni umwe mu bakinnyi bari kuzamuka neza

Uko bakurikiranye muri Rallye des Milles Collines 2017

1. Giesen Jean Jean
2. Remezo Christian
3. Din Imitiaz
4. Nyiridandi Fabrice
5.Barondemo Gilberto
6. Fergadiotis G.Tassos
7.Gakwaya Eric
8. Semana Genese

Nyuma y’amarushanwa atandatu yabaye uyu mwaka yari agize Shampiona ari yo Gorilla in the Mist Rally (Uganda), Sprint Rally (Bugesera), Pearl of Africa Uganda Rally,Rwanda Mountain Gorilla Rally, Huye Rally, Rallye des 1000 Collines, byaje kurangira Gakwaya Claude ari we ukiri imbere.

Uko Abakinnyi basoje umwaka bakurikirana muri Shampiona ya 2017 n’amanota bafite

1. Gakwaya Claude (Rwanda), 67.0
2. Nyiridandi Fabrice (Rwanda), 48.0
3. Nizette Christophe (Belgique) 36.0
4. Gakuba Fergadiotis Tassos (Rwanda), 23.0
5. Kanangire Christian (Rwanda), 13.0
6. Semana Genese (Rwanda), 9.0
7. Murenzi Alain (Rwanda), 3.0

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka