Giancarlo Davite ni we wegukanye Nyirangarama-Tare Sprint Rally 2019

Giancarlo Davite afatanyije na Yan Demester ni bo begukanye Nyirangarama Tare Sprint Rally yabereye kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Rulindo, ari ryo siganwa ryabimburiye ayandi muri shampiyona y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa mu mamodoka

Ni Isiganwa ryari rigizwe na kilometero 88,6 aho ryari ryitabiriwe n’imodoka 12, n’ubwo esheshatu ari zo zonyine zabashije gusoza isiganwa, nyuma y’uko izindi zagiye zivamo bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’impanuka.

Giancarlo Davite na Yan Demester begukanye isiganwa
Giancarlo Davite na Yan Demester begukanye isiganwa

Abasiganwa mu duce twa mbere tw’isiganwa bavaga Shyorongi berekeza ahitwa Nturo na Nyange bakahazenguruka inshuro ebyiri zingana na kilometero 32, aho imodoka zimwe zahise zivamo harimo iyari itwawe na Fergadiotis Tassos wari kumwe na Gatsinzi Jonathan Uwimana Jules wari kumwe na Bukuru Hassan,
Kayitankore Lionel wari kumwe na Mujiji Kevin ndetse na Gakwaya Claude wari kumwe na Mugabo Jean Claude.

Nyuma yo gusiganwa mu duce turindwi tureshya na kilometero 88,6, Giancarlo Davite yaje kwegukana isiganwa akoresheje isaha imwe iminota 11 n’amasegonda 48.

Ku mwanya wa kabiri haje Umurundi Roshanali Mohamed wasizwe iminota itandatu n’amasegonda 14 mu gihe Mitraros Elefterrios we yasizwe n’uwa kabiri iminota itatu n’amasegonda 18.

Uko bakurikiranye muri Nyirangarama Tare Sprint Rally 2019

1. Giancarlo Davite (BEL) & Yan Demester (RWA)- Gianca Rall Team/ Mitsubishi Lancer : 1h11’48’’
2. Roshanali Mohamed (BUR) & Hassan Ali (BUR)- Momo Rally Team/ Subaru Impreza: 1h18’02’’
3. Mitraros Elefterrios (RWA) & Paganin Paolo (RWA)- Mitralos/ Subaru Impreza: 1h21’20’’
4. Jean Jean Giesen (RWA) & Yannik Dewalque (RWA)- ABG Rally Team/ Toyota Celica : 1h25’41’’
5. Din Imtiaz (BUR) & Scoot Cook (BUR)- Imtiaz Team/ Toyota Avensis: 1h34’08’’
6. Semana Furaha (RWA) & Kubwimana Emmanuel (RWA)- Hute Motorsport/ Subaru Impreza GC8: 1h37’37’’

Andi mafoto yaranze iri siganwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka