Gatenga: Imikino yatumye abaturage bumva gahunda nyinshi za Leta mu munsi umwe

Ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2022, imbaga y’abaturage batuye Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, yiriwe yiga gahunda zitandukanye za Leta hifashishijwe imikino.

Umukino wa Acrobatie mu Gatenga watumye abaturage bitabira kumva gahunda za Leta
Umukino wa Acrobatie mu Gatenga watumye abaturage bitabira kumva gahunda za Leta

Ubuyobozi bw’uwo murenge buvuga ko iyo mikino yatumye abaturage batarambirwa, babasha gutega amatwi gahunda za Leta zisaba uruhare rwabo, guhera saa tatu za mu gitondo kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoba.

Abaturage biriranywe n’Ubuyobozi bakina ariko bakanyuzamo bakajya gusura ‘stand’ y’imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Murenge wa Gatenga, ubundi bakicara bakumva inyigisho z’ubuyobozi kuri gahunda zitandukanye.

Umuyobozi w’Umurenge wa Gatenga, Emmanuel Mugisha, avuga ko byakozwe mu rwego rwo gusoza Ukwezi kwahariwe Umuturage, kwaranzwe n’inyigisho zisaba urubyiruko kureka ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ndetse no kurwanya ikibazo cyo guta ishuri.

Habayeho kandi kwisuzumisha SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, abana 6,607 basuzumwe indwara zituruka ku mirire mibi habaho kondora 12 muri bo, ndetse abaturage bagera hafi ku bihumbi bitandatu bakaba barasobanuriwe gahunda mbonezamikurire (ECD).

Mugisha avuga ko ababyeyi bigishijwe kuboneza urubyaro, habayeho kwipimisha (ku buntu) indwara z’umwijima, ndetse abarenga ibihumbi 12 bimpisha indwara zitandura zirimo umutima n’umuvuduko w’amaraso.

Uyu muyobozi avuga ko abaturage batangiye kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé), kuri ubu ngo bakaba bageze kuri 81.68%, kandi ko muri gahunda ya Ejo Heza na ho muri uyu mwaka (wa 2021-2022), bamaze gutanga umusanzu urenga miliyoni 20 n’ibihumbi 624.

Mugisha avuga ko Ukwezi kwahariwe umuturage kwabaye igihe cyo gukemura amakimbirane yo mu ngo ashingiye ahanini ku masambu, habaho kwiyemeza kugira isuku n’isukura mu ngo, abari bakeneye ibyangombwa by’ubutaka na bo barabihawe.

Yavuze ko ubuyobozi bwishyuje abaturage 49 amafaranga ya VUP arenga bihumbi 710 kugira ngo ahabwe abandi bayakeneye, habaho no kuremera igishoro bamwe mu bafite abana barwaye indwara zituruka ku mirire mibi.

Mugisha agira ati “Ni muri urwo rwego hakinwe imikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, uw’agati ku bagore na ‘Acrobatie’, byatumye imisanzu muri Ejo Heza izamuka kuko imikino yahuje abaturage benshi”.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro buvuga ko imikino ari ubundi buryo bwafasha abaturage kumva gahunda za Leta
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko imikino ari ubundi buryo bwafasha abaturage kumva gahunda za Leta

Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien, avuga ko imikino cyane cyane uwa Acrobatie uzwiho kuba umwihariko w’Umurenge wa Gatenga, ari uburyo buzatuma abaturage bitabira gahunda za Leta ari benshi.

Murenzi yagize ati “Imikino bayifashishije kuva mu gitondo, ngira ngo mwabonye ko nta wigeze arambirwa, bakanyuzamo gahunda z’ubukangurambaga ndetse bamurika n’ibikorwa bakoze, buri murenge rero ufite umwihariko wawo kugira ngo uzagere ku bikorwa twateganyije”.

Uwitwa Nzeyimana Moise wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye, avuga ko atari azi icyerezo cye nyuma yo kuva ku ntebe y’ishuri, ariko uruhurirane rw’ibikorwa yabonye birimo n’imurikagurisha ngo rwatumye agira icyizere ko atazabura ibyo akora.

Nzeyimana yagize ati “Hari abihangiye imirimo bahembwe, ntekereza ko imbere hari ibindi bitari amashuri bishobora kungirira akamaro, mbonyemo abakora imbabura n’ababaza”.

Umubyeyi w’abana batatu witwa Nyirandayishimye Aline w’imyaka 29, avuga ko na we agiye kuva mu rugo akitabira imikino n’imyuga yamuteza imbere.

Abo mu Gakiriro baje kumurika ibyo bakora ahabereye imikino n'ubukangurambaga
Abo mu Gakiriro baje kumurika ibyo bakora ahabereye imikino n’ubukangurambaga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka